Umunyarwenya Doctall kingsley yifatanyije n’abanyarwanda n’isi muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

yifashishije amafoto yashyize hanze ku mbuga nkoranyambaga ze, kingsley Doctall umaze kwamamara mu mwuga w’urwenya yagaragaje ko yifatanyije n’abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
amafoto yashyize hanze yari ari kumwe n’abandi banyarwenya bo mu Rwanda barimo Japhet ukora n’umwuga w’itangazamakuru aho basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi.
mu magambo yanditse, uyu munyarwenya Kingsley agaragaza ko yifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yakanguriye abantu kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagoreka amateka bagamije gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
mu buryo bw’inyandiko yagize ati ” Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, tuzirikane ko ari amateka ashaririye ariko ni ayacu kandi kwibuka biri mu nshingano zacu. Nk’urubyiruko mureke dufate iyambere mu guharanira ko bitazasubira ukundi, dushyira imbere urukundo n’amahoro“.
yakomeje kandi agira ati ” Nk’abahanzi dukoreshe impano zacu mu kwimakaza urukundo no kuvuga ukuri kw’ibyabaye , turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagoreka amateka bagamije gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi”.
Doctall kingsley yasoje atanga ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, agira ati ” Abarokotse Jenoside muhumure turi kumwe namwe kandi ibyabaye ntibizasubira ukundi”. Mwarakoze INKOTANYI kubohora abanyarwanda.
