Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Umunyarwenya Pirate yinjiye mu itangazamakuru

Umunyarwenya Pirate yinjiye mu itangazamakuru

Umunyarwenya Pirate yashimangiye ko yamaze kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru aho abikesha urwenya rwe na Fally merci wamuhaye amahirwe yo kugaragaza icyo ashoboye.

Kuwa 13 mutarama 2025, nibwo Ndimurukundo Elisee Wamamaye mu rwenya yatangajwe nk’umunyamakuru mushya kuri Kt Radio aho yatangiye akazi ke akorana na MC TINO umwe mu bari basanzwe Bakora kuri iyi Radiyo yigenga.

Mu kiganiro yagiranye n’umwe mu miyoboro ya YouTube, Pirate Yashimiye Fally merci wamweretse abanyarwanda ndetse yemeza ko urwenya rwe arirwo rwamubereye ikiraro cyo kugera kubyo amaze kugeraho abikesha urwenya.

Pirate yamenyekanye bwa mbere ku rubuga rwa Gen-z Comedy ahahurira abanyarwenya batandukanye basetsa bakanasusurutsa abitabira ibi bitaramo ngaruka kwezi bibera mu ihema rya Camp Kigali.

Ubumenyi, kugerageza no kudacika intege pirate yemeza ko aribyo bimugejeje aho ageze kuva yasoza amashuri yisumbuye, aho yize indimi n’ubuvanganzo bikaba bimugejeje kukuba umunyarwenya n’umunyamakuru ndetse si ibyo gusa kuko yitabira ibirori bitandukanye binamuhuza na benshi bamuha imirimo inyuranye.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *