Umunyarwenya Regis umaze kwamamara muri Cinema Nyarwanda Ari mu byishimo bikomeye cyane nyuma yo kwerekwa urukundo rukomeye n’abakunzi be kuri Shene ye ya YouTube acishaho ibikorwa bye bye buri munsi.
Uyu munyarwenya wazamutse mu myaka itanu ishize azamukanye n’abarimo Nyaxo Ari mu munezero kubera kugera ku bantu ibihumbi magana ane bamukurikira kuri YouTube ye anyuzaho ibihangano akora.
Regis yageze kuri ibi mu cyumweru cya mbere muri Kanama nyuma yo gukora filime irangira yageze ku munsi umwe ifite abayirebye ibihumbi 100 barenga ikaba iri mu zakuruye abantu benshi kumukurikira kuri iyi shene ye.
Uyu musore uri mu bahembwa menshi kubera akunzwe mu zo acisha kuri Shene ye zitandukanye n’izindi akorera ku yandi ma Shene menshi atandukanye nka my heart ahuriramo n’abandi bahanga mu gukina Filime nka Rurangirwa Ben,Aisha n’abandi.
Kugera ku bamukurikira bangana n’ibihumbi magana ane bimushyize mu mwanya mwiza w’abakinnyi ba Filime Nyarwanda bakurikirwa cyane inyuma ya Nyaxo,Yannick,Bamenya,Papa sava n’abandi bake bafite Shene zabo.

