Umunye-Ghana Thomas Partey umwe mubakinyu baba Ny’Africa bakomeye uzanzwe ukinanira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza kurubungu akurikiranyweho icyaha gikomeye cyane birimo gufata ku ngufu abagore batatu no guhohotera ku mubiri undi mugore wa Kane.
Uyu mukinyi uherutse kurangiza amasezerano ye muri Arsenal kuri ubungubu ufite imyaka 32 y’amavuko, arashinjwa ibyaha bigera kuri bitanu byo gufata ku ngufu n’icyaha kimwe cyo guhotera ku mubiri, ngo ibyo byaha yabikoze hagati y’umwaka wa 2021 na 2022 nkuko byemejwe na Poloce ya Metropolitan.
Iperereza kuru uyu mugabo ku byaha ashinzwa ryatangiye muri Gashyantare 2022, nyuma y’aho umwe mu bagore yatangarije Polisi ko yahohotewe n’uyu mukinnyi, gusa icyo gihe ntago izina rye ryigeze ritangazwa kuko ipereza ryari rigikomeje ahubwo baramutse akomeza gukina uko bizanzwe mu ikipe ya Arsenal.
Polisi ya Metropolitan yatangaje ko Thomas Partey azitaba urukiko rwa Westminser Magistrates Court I Londres ku wa 5 Kanama 2025 kugirango aburane kubyaha byose ashinzwa.
Mu itangazo ryasohowe n’umwungazi we mu mategeko witwa Jenny Wiltshire yagize ati” Thomas Partey arahakanira kure ibi byaha byose. Yatanze ubufasha bwose bushoboka mu iperereza ryamaze imyaka itatu. Ubu ariteguye kubona amahirwe yo gukura izina rye mu mwijima.”
Thomas Partey umwe mubakinnyi beza mu kibuga hagati ari gushinjwa ibi byaha nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri Arsenal bikanirana kumvika kubyo konjyera amasezerano kugeza ubungubu akaba arimo gushaka ikipe yakwerekezamo.
Partey yageze muri Arsenal mu Ukwakira 2020, avuye muri Atlético Madrid, aguzwe £45.3 miliyoni. Muri Arsenal Yakinnyye imikino 130 ya Premier League, atsinda ibitego 9. Mu mwaka wa shampiyona ushize, yakinnyye 35, atsinda 4.
N’umwe mu basore beza ku myaka ye 32 bazi gukina hagati mu kubuga, gusa amakuru aramwerekeza gukina muri Saudi Arbia dore ko hari amakipe menshi akomeje kumwifuza yaho.

Thomas Partey arashinjwa gufata abaore batatu kungufu