Umunyeza Ntawri Fiacre yatangaje amagambo akomeye cyane k’umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi Adel Amrouche

Umunyeza w’ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse akaba asanzwe akinira n’ikipe ya Kaizer Chief yo muri Africa y’Epfo yashimiye umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi kubera ukuntu akomeje kumujyira icyize kandi Nyamara muri ikipe ye nta mwanya bamuha wo gukina.

Ntwari Fiacre umwe mu banyezamu beza cyane usibye na hano mu Rwanda no k’umugabane w’Africa bitewe n’uburyo agenda yitwara, muri 2023 yerekeje mu ikipe ya Kaizer Chief yo muri Africa y’epfo n’ubundi imuguze muri TSS Glaxy aho yaramaze kujyira umwaka mwiza, gusa kuva yajyera muri Kaizer Chief yahuye n’ibihe bibi cyane byahise bituma atakaza umwanya wo gukina kandi nyamara bari bamuguze nk’umunyezamu wa mbere.

Gusa n’ubwo muri ikipe ye adakunze kubona umwanya wo gukina umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda akomeza kumugira icyize akamuhamaga ndetse uyu musore agakomeza no kujyenda yitwara neza mu mikino y’igihugu abenshi bakomeza kujyenda bibaza impamvu adakina muri ikipe ya club kandi babona yakagombye gukina.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa Far Post, yavuze ko umutoza w’Amavubi akomeje kumufasha cyane bitewe n’uko amuha umwanya wo gukina, mu gihe mu ikipe ye ya Kaizer Chiefs ataboneka mu kibuga.

Ati: “Ntekereza ko umutoza yamfashije cyane kuko kuva yaza sinigeze nkinira ikipe yanjye. Ntabwo byoroshye ku mutoza uwo ari we wese kuvuga ngo umunyezamu amaze ukwezi kumwe cyangwa amezi ane adakina, reka muhe umwanya. Ni ikibazo ariko ndashimira ikizere yangiriye. Umutoza ari kumfasha byinshi.”

Yakomeje avuga ko umutoza w’Amavubi amutera imbaraga, amubwira ko n’ubwo adakina mu ikipe ye ya Kaizer Chiefs, ariko mu ikipe y’igihugu ari we nimero ya mbere.

Uyu munyezamu yavuze ko kandi yizeye ko afiteye icyizere umutoza Adel Amrouche ko bishoboka cyane ko bazabona itike yo kwitabira igikombe cy’Africa cya 2027.

Ati: “Ndatekereza ko ejo hazaza ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda, hamwe n’umutoza ari heza. Intego nyamukuru ni AFCON 2027. Aya majonjora yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi aradufasha kugira ikipe ikina uko umutoza abishaka, bityo tuzaba twiteguye. Hashize igihe kitari gito tutabona itike yo gukina igikombe cya Afurika, ariko ntekereza ko hamwe na we (Adel Amrouche), muri 2027 abantu bazabona u Rwanda mu gikombe cya Afurika.”

Ntari Fiacre yashimiye umutoza w’Amavubi Adel Amrouche kucyizere akomeje kumujyirira kandi adakina muri Club ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends