ibiganiro bigeze kure hagati y’umunyezamu w’umutaliyane Gianluigi Donnarumma na Manchester City, Amakuru aravuga ko uyu musore rwose vuba bidatinze ashobora kwerekeza muri iyi kipe nyuma yo gutandukana PSG.
Ikipe ya Manchester City ishobora gutandukana n’umuzamu wayo wa mbere Ederson Moraes, nyuma yo kwisabira Pepe ko yamurekura akijyendera, ibyo ngiyo rero ikipe ya Manchester City ngo ibiganiro bigeze kure mu gihe uyu muzamu w’umunya-Brazil Ederson Moraes yaba asohotse muri Manchester City muri uyu mwaka igomba guhita yinjiza Gianluigi Donnarumma.
Gianluigi Donnarumma aheruka gutanduka n’ikipe ya PSG kubera ibibazo byo kwanga kumwonjyerera umushahara yarasanzwe ahembwa ngo bawuzamure ndetse byapfuye ubwo umutoza Luis Enrique yamukuye mu bakinnyi biteguraga guhura na Tottenham Hotspur kuri Super Coupe ya UEFA. ibyo byatumye ahita abaona ko ntagaciro bamuha kandi nyamara ari umwe mubantu babafashije kweguka igikombe cya UEFA Champion League umwaka ushize, ibyo byose ntibabihe agaciro ahita afata umwanzuro wo kuba yasohoka muri iyi kipe.
Uyu munyezamu w’imyaka 26 ntago bivuze ko byamaze kurangira ngo ahite asinya gusa impande zombi zo zamaze kumvikana ahubwo igisigaye y’umwanzuro wa Ederson Santana de Moraes wifuza kwerekeza muri Galatasaray S.K. yo muri Turikiya, naramuka afashe umwanzuro ntakuka wo gusohoka nawe azhita yinjira muri Manchester City.
Ikipe ya Manchester City igomba kwishyura miliyoni 40,6$ kujyira ngo ibashe kumusinyisha dore ko yaragifite amasezerano muri PSG n’ubwo nayo yamaze kumusimbuza umunyezamu Lucas Chevalier

Umunyezamu Gianluigi Donnarumma yamaze kumviakana na Manchester United
