Umunyezamu gigio donnarumma yaraye asezeye kubafana b’ikipe ya Paris Saint-Germain

Umu-Taliyani gigio donnarumma k’umugoroba wahize yaraye asezeye abakunzi b’ikipe Paris Saint-Germain nyuma gufata umwanzuro wo gutanduka n’iyi kipe kubera ibyo batumvikanye.

gigio donnarumma k’umugoroba washize k’umukino wahuje ikipe ya PSG yatsinzemo Anger igitego 1-0, uyu mugabao yagaragaye kuri sitade ndetse n’ubwo atakinnye uno mukino yamanutse ajya hasi mukibuga maze azenguruka sitade yose asezera abafana ba PSG nyuma y’uko ikipe ya PSG yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mugabao kubera ibibazo by’amafaranga.

gigio donnarumma yasabye ikipe ya PSG kumuzamurira umushahara akava kuwo yarasanzwe ahembwa , ariko ikipe ya PSG yanze kuba yamwonjyerera umushahara, ahubwo ifata umwanzuro w’uko yatandukana n’uyu mugabo wayifashije kwitwara neza umwaka w’imikino ushize aho yabafashije kwegukana UEFA Champion League ndetse n’igikombe cya Sampiyona y’Ubufaransa.

gigio donnarumma yarasanzwe ahembwa €12.5 million k’umwaka ariko yabasabye ko bamwonjyerera amafanga bakamuzamura bakaba bamuha €20 million, gusa PSG yo yafashe umwanzuro wo kumureka akajya aho bazayamuhemba.

gigio donnarumma umwe mubanyezamu beza kujyeza ubungubu ku isi abenshi banavuga ko ikipe ya PSG yakoze amakosa akomeye kurekura uno mugabao wari mubingenzi bayifashije kwegukana UEFA Champion League umwaka ushize ku nshuro yayao ya mbere kandi nyamara abakamwitura kutamuha ibyo yabasabye ahubwo bagahitamo kumurekura, uno mugabo ntago aho azerekeza haramenyekana gusa amakuru aravuga ko haba ikipe ya Manchester United ndetse na Manchester City amahirwe menshi ashobora kwerekeza mu imwe muri ayama makipe niyo ahabwa amahirwe.

Umunyezamu gigio donnarumma yaraye asezeye kubafana b’ikipe ya Paris Saint-Germain

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends