Abinyujie k’urukutawe rwa Instgram @bambiste12 rusanzwe rukoreshwa n’umunyezamu Khadime Ndiaye wamaze gusoza amasezerano ye muri Rayon Sport yamaze gusezera ku abakunzi ba Rayon Sport gusa atangaza ko ajyanye agahinda.
Uyu munyezamu ukomoka muri Senegal yaramaze imyaka ibiri muri Rayon Sport kuko yahageze muri 2023, k’ubutumwa yanyujije k’urukuta rwe rwa Instgram yatangaje amagambo ye asezera ku abakunzi ba Rayon Sport yavuze ko ajyanye agahinda kenshi kubera ko atarangizanyije neza na Rayon Sport kubera ko yaje guhagarikwa n’iyi kipe kubera umusaruro mubi banamushinja ko ashobora kuba arya ruswa bitewe n’igitego ahani yatsinzwe k’umukino wa Marine FC ubwo Rayon Sport yanganyaga na Marine FC 2-2, gusa igitego cya Kabiri cyari igitego giyeye isoni, nyuma y’uwo mukino yaje guhagarikwa bityo bituma atakaza umwanya we.
Khadime Ndiaye yari yabashije kwitwa neza mu gice cya mbere cya shampiyona kuko byanarangiye ari winjijwe ibitego bicye cyane gusa mu imikino yo kwishyura byaje guhinduka ajyena atsindwa ibitego byinshi bidasobanutse abafana batangira kumushinja gutsindisha ikipe, byaje kugaragara ubwo yatsindwaga igitego kidasobanutse k’umukino wa Rayon Sport yanganyijemo na Marine FC ibitego 2-2,ari nabyo baytumye ahagarikwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sport bikaba birangiye atandukanye n’iyi kipe.
Rayon Sport yatangiye no gushaka uzamusimbura kuko ubu iri mubiganiro n’umunyezamu Sebwato Niklas usanzwe akinira Mukura Vs ngo aze gusimbura Khadime Ndiaye wamaze gusoza amasezerano akaba agomamba kugenda.
