Umunyezamu Ntwari Fiacre yatangije irerero yise ‘Ntwari Fiacre Foundation’ rizajya ryigisha abana gukina umupira w’amaguru

Umunyezamu Mpuzamahanga w’ikipe y’Igihugu Amavubi Ntwari Fiacre  usanzwe ukira Kaizer Chiefs yo muri Africa Yepfo yatangije irerero yise ‘Ntwari Fieacre Foundation’ ryigisha abana bato umupira w’amaguru riherereye mu karere ka musanzwe asanzwe ari naho avuka.

Iri rerero rya Ntwari Fiacre n’abana bo mubyiciro bitatu bitandukanye birimo abari hagati y’imyaka 10 na 12,abatarengeje imyaka 15 ndetse na 18. Uyu munyezamu yatangaje ko yahisemo gushinga irir rerero nyuma yo gukabya inzozi ze yarafite zo gukina umupira w’amagaru bityo akaba yumva nawe yatanga umusanzu we mugukabya inzozi z’abandi nabo bashaka guzakabya inzozi zabo.

Yagize ati “Nagize igitekerezo nyuma yaho mbonye ko inzozi zanjye zibaye impamo numva ko nanjye nkwiriye gutanga umusanzu ku bana b’abanyarwanda bashaka kuzamura impano zabo.”

Yakomeje avuga kubyo guhitamo kuba irerero rye yararishyize I Musanze agaragaza ko ariho yakuriye kandi ko ijya kurisha ihera k’urugo,

Yagize ati” Kuyishyira i Musanze ni mu rugo niho nakuriye mpatangirira umupira w’amaguru kandi ijya kurisha ihera mu rugo, niyo mpamvu nahisemo guhera mu karere mvukamo”.

Ntwari Fiacre yakomeje avuga ko intago ye ari ukuzafasha ab’abana kuburyo nko mu myaka 10 azaba amaze kubona abana bashobora kuba bakina ku rwego rwo hejura haba hano m’u Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Yagize ati” Intego ni ukuzamura impano z’abakiri bato ku buryo mu gihe kiri imbere nko mu myaka 10 bazatangira kujya mu makipe ya hano mu Rwanda ndetse no hanze.”

Ntwari Fiacrea yazamukiye mu Intare  FC,akomereza muri APR FC ,Marine FC,  na As Kigali aho yayivuyemo yerkeza hanze y’u Rwanda muri TS Glaxy nayo akayivamo yerekaza muri Kaizer Chiefs zoze zo muri Afica y’epfo gusa bikaba biteganyijwe ko uno mwaka w’imikino nurangira ashobora kuzerekeza k’umugabane w’iburayi ahao hari amakipe menshi ari kumwifuza harimo nayo mucyiciro cya akabir m’ubufaransa.

Umunyezamu Ntwari Fiacre yatangije irerero yise ‘Ntwari Fiacre Foundation’ rizajya ryigisha abana gukina umupira w’amaguru

Ntwari Fiacre arifuza gufasha abana gukabya inzozi zabo zo gukina umupira w’amaguru

Ntwari Fiacre biteganyijwe ko azatandukana na Kaizer Chiefs uyu mwaka w’imikino urangiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends