Umunyezamu Pavel Nzila uheruka gutanduka na APR FC yamaze kumvika na Rayon Sport aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe w’imikino.
Amakuru yagiye hanze kuri uyu mugoroba wa tarki ya 14 Kanama n’uko ikipe ya Rayon Sport byari bimaze iminsi bivugwa ko iri mu biganiro n’umuzamu ukomoka muri Congo Brasaville Pavel Nzila uheruka gutanduka n’ikipe ya APR FC nyuma y’imyaka ibiri yarayimazemo.
Pavel Nzila yasinyiye Rayon Sport amasezerano y’umwaka umwe gusa, bishoboka ko k’umunsi w’ejo ku wa gatatanu uyu muzamu abakunzi ba Rayon Sport bashobora kuzamubona mu izamu kuri “Rayon Day” ubwo bazaba barimo gukina n’ikipe ya Yanaga SC yo muri tanzania.
Pavel Nzila n’umwe mubazamu bakomeye cyane kuko yaranabyerekanye mu myaka ibiri yamaze muri APR FC yagaragaje ko arumwe mubazamu beza cyane dore ko asanzwe ari nawe muzamu wa mbere wa Congo Brazaville n’ubwo muri iyi minsi bisa n’aho yatakaje umwanya kubera ibibazo ny’uko yageze aho akabura umwanya muri APR FC.
Rayon Sport ibonye umuzamu mwiza cyane uzabafasha mu mwaka w’imikino utaha dore ko ari umwe mubakinnyi baguzwe muri Rayon muri uyu mwaka badashidikanywaho ubushobozi bwabo.
Rayon Sport ikomeje kwitegura ibirori bikomeye cya bya Rayon day bizaba k’umunsi w’ejo ku wa gatanu aho bazacakiranan’ikipe ya Yanga SC yamaze kujyera hano mu Rwanda mu mukino wa gicuti uzabera muri Sitade Aamahoro.

Umunyezamu Pavel Nzila yasinyiye ikipe ya Rayon Sport umwaka umwe w’amasezerano

Umunyezamu Pavel Nzila ashobora kuzagaragara k’umunsi w’ejo k’umukino wa Yanga SC
