Umunyezamu wa Real Madrid Thibaut Courtois gusezerwa n’Arsenal yabyegetse k’ubusatirizi bw’iy’ikipe

Nyuma yo gusezererwa na Arsenal yandagajwe cyane muri ¼ cya UEFA Champions League ku ikinyuranyo cy’ibitego 5-1, Thibaut Courtois, umunyezamu wa Real Madrid, ntiyaripfanye ahubwo byose yabyegetse kubusatiri bw’iyi kipe ko ntakintu bwigeze bubafasha ahubwo buri wese abashaka gukina kugiti cye.

Wari umukino wo kwishyura wa ¼ cya UEFA Chamion League aho real Madrid yari yakiriye Arsenal Santiago Bernabéu, sitade bari banayipfundikiye no hejuru, maze Real Madrid isebera imbere y’abafana bayo bari baje biteze ko bashobora gusezerera Arsenal maze ibakubita amajya n’amaza imikino yombi ,umukino wambere byari 3-0, maze ibasanga no murugo ibatsinda 2-1 n’ibitego byatsinzwe na Bukayo saka k’umunota wa 65 nubwo yaje guhusha penalite ndetse na Martinel k’umunota wa 90. Iyi ni inshuro ya mbere Arsenal igeze muri ½ kuva mu 2009.

Nubwo Real Madrid yari yitezeho ubushobozi abakinnyi bayo barimo Kylian Mbappé na Vinícius Júnior, ntabwo byahiriye kuko aba basore ntakintu kidasanzwe baraye berekanye cyane cyene Kylian Mbappé wari witezweho byinshi ntakintu nakimwe yakoze.

Nyuma y’umukino ibyo byaraka umunyezamu wabo, Courtois yavuze amagambo akomeye avuga ko ikipe ye ititwaye neza imbere y’izamu ukurikije n’uburyo bagiye babona, anashima umunyezamu wa Arsenal David Raya. Yagize ati:

“Ntabwo twagize ubwenge cyangwa ubuhanga imbere y’izamu. Ndakeka ko David Raya atigeze agira aho akura umupira mu buryo bukomeye.”

Yakomeje avuga ati:

“Twagerageje kuzamura imipira iva ku mpande, ariko uyu mwaka nta rutahizamu dufite nka Joselu. Tugomba kwicara tukareba icyo twakora neza kurushaho.”

Ibi bikomeje gushyira kugitutu aba basore batakira Real Madrid bashinjywa kudakorera hamwe ndetse no kudatahiriza umugozi umwe bijyendanye nuko bamwe bakinishwa aho badashaka bigatuma badatanga umusarururo kuko ubusanzwe Mbappe akina anyuze kur 11 kandi aho niho Vinícius Júnior anyura bivuze ko bitakunda ko ahanyura

Mbappé, waje mu Real Madrid avuye muri PSG  aziko aje kutwara ibikombe n’ubwo mu iminsi yashize yarimo yitwara neza agenda akuraho uduhigo byatangiye kwanga kuko arebye naba uyu mwaka w’imikino byarangira nta gikombe na kimwe yegukanye nyamara ikipe ya PSG yavuyemo yo yamaze kwibikaho shampiyona yemwe igize no ½ cya UEFA  Champion League.

Courtois yakomeje avuga ko ikibazo cyatumye basezererwa ari ikibazo cy’imikinire y’abakinyi bataka, yagize ati:

“Turi ikipe, ariko tugomba gukinira hamwe kurusha uko umuntu yakomeza gushaka gukora ku giti cye. Iyo abakinnyi nka Vini na Kylian bahawe abarinzi babiri, ibintu bishobora kugenda neza, ariko si kenshi.”

Yashoje yifuriza Arsenal amahirwe masa muri stages zikuriyeho avuga ko ari ikipe ishyira ahamwe kandi ikimeye bityo ishobora kuzagera kure,Arsenal izahura na PSG muri ½ naho FC Barcelona ihure na Inter Milan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends