Umunyezamu w’Umunya-Mali, Drissa Kouyaté yamaze gisinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sport

Kuri icyi Cyumweru tarki ya 6 Nyakanga 2025 ikipe ya Rayon Sport yasinyiye Sports amasezerano azageza mu mpeshyi yo mu 2027 Umunye-Mali Drissa Kouyaté warumaze iminsi ari I Kigali yaraje kurangizanya n’ikipe yamabara ubururu n’umweru.

Nkuko iyi kipe ya Rayon Sport mu mafoto yashize agaragaza ko yamaze gusinnyisha uyu muzamu warumaze icyumweru ari mu Rwanda aho ngo yari yaraje kurangizanya n’iyi kipe, ndetse akaba yaramaze n’iminsi akora imyitozo, bikaba byarangiye nawe ashyize umukono ku amasezerano y’imyaka ibiri yose.

Kuri icyi cyumweru kandi ikipe ya Rayon Sport yongereye amasezerano Rutahizamu Biramahire Abeddy y’imyaka ibiri nawe zamaugeza mu mpera za 2027, uyu musore yageze muri iyi kipe muri mutarama 2025 ahao yari yasinnye amasezerano y’amezi 6 akaba yri yarangiranye n’umwaka w’imikino ushize.

N’umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya Rayon Sport mu gice cya Kabiri cya shampiyona n’ubwo atabashije gutwa igikombe kuko yabashije gutsindira ino kipe ibitego 5 muri shampiyona ndetse atsinda n’ibitego 4 mu gikombe cy’Amahoro.

Nyuma y’uko Folle Ngagne avutse ashobora kuzagaruka mu kibuga mu kwezi kwa cyenda uno musore niwe ugomba kuzaba ataha izamu rya Rayon Sport.

Rayon Sport irimo kugenda yiyubaka haba gusinyisha abakinnyi bashya ndetse n’abandi igenda yongerera amasezerano , kugeza kuri ubungubu Rayo imaze gusinnyisaha abakinnyi bagiye batandukannye barimo myugariro Rushema Chris wavuye muri Mukura VS na myugariro Serumogo Ali wongereye amasezerano y’umwaka umwe.

Abandi ni Umunye-Congo Tony Kitoga, Umunya-Tunia Chelli Mohamed n’Umurundi Tambwe Gloire, bose bakina mu kibuga hagati ndetse utibagiwe n’umunyezamu w’Umunya-Mali, Drissa Kouyaté, na we wari umaze iminsi akora imyitozo.

Umunyezamu w’Umunya-Mali, Drissa Kouyaté yamaze gisinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sport

Drissa Kouyaté akaba ariwe uzaba ari umuzamu wa mbere

Rutahizamu Biramahire Abeddy yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon

Biramahire Abeddy yatsindiye Rayon Sport ibitego 9 umwaka ushize w’imikino

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends