Umuhanzi Uririmba Indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana Chryso Ndasingwa Agiye kongera gukorera igitaramo mbaturamugabo muri Bk Arena.
Chryso Ndasingwa yateguje Igitaramo gikomeye kuri Pasika, ni ukuvuga ko Ari tariki 20 mata 2025, ni igitaramo yahaye izina “Easter Experience” yijeje abakunzi be ko bazanyurwa nibyo yabateguriye kuri uwo munsi.
Si ubwa mbere uyu muramyi azaba akoreye igitaramo mu nyubako y’imyidagaduro ya Bk Arena kuko yigeze kubikora mu bihe byashize akahakorera amateka yo kuzuza iyi Nzu ikwiramo abarenga ibihumbi 10.
Ubu Ndasingwa Ari mu baramyi bake bakoze ibi kuko we na Israel Mbonyi aribo babigezeho, nubwo Mbonyi we byabaye nk’ibisanzwe kubera guhozaho kwe mu kuzuza inzu nk’izi.
Uyu muhanzi Ndasingwa benshi bamukunze mu ndirimbo nka “wahinduye ibihe igikunzwe cyane mu gukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga nyinshi n’abashima, Afite Indirimbo igezweho Nshya yise Nzakujya imbere yahuriyemo na Rachel.

Chryso Ndasingwa Agiye gutanga Pasika
