Tumaini karambi Hope Umaze kumenyekana cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza imana nka Hope Ian Hqin yaraye ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Nshya yise My love ku mugoroba wo kuwa 24 Kamena 2025.
Uyu muramyi Hope Ian Hqin avuga ku gitekerezo cy’iyi ndirimbo yavuze ko cyaturutse ku kubona abantu batandukanye bahemukira bagenzi babo bwihishwa nyamara baba bababeshya ko babakunda nubwo ibyo bitaramba igihe kigera Ukuri kw’ikinyima cyabo kukagaragara nk’uko we yabyiboneye.
Muri iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo ashima imana ko yakoze ibikomeye igatanga umwana wayo nk’igitanbo, iyi ndirimbo iri mu zishobora gufasha abababaye kugira gutuza no kwihanganira ibyo bacamo.
Si Indirimbo ya mbere uyu muramyi ashyize hanze kuko Afite izindi zigera kuri 12 zose amaze Gushyira ahagaragara nk’iyitwa Utapita,Mama ni mama nizindi nyinshi anyuza ku muyoboro we wa YouTube ye.
Hope Ian Hqin yatangiye umuziki mu mwaka wa 2023 mu kwezi kwa cyenda aho muri izo ndirimbo 12 Afite yabashije gukoreramo amashusho 6 izindi 6 akazikorera amajwi.

My love by Hope Ian hqin official video
Mwibuke gukora subscribe kuri channel izindi video zirabageraho vuba https://youtube.com/@hopeianhqin?si=NlDKQBRoEPcfWa5h