Nkomezi Prosper na Coach Gael biyongereye ku bandi bahanzi n’abakora mu myidagaduro bamaze kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

muri ibi bihe Abanyarwanda n’isi twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 abahanzi n’abandi banyarwanda muri rusange, inshuti z’u Rwanda bagiye bagaragaza kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
mu bamaze gutanga ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi harimo na Nkomezi Prosper na Coach Gael.
uyu muramyi Nkomezi prosper yagize ati ” Ubuhanzi ni ururimi buri wese yumva, bityo rero bufite imbaraga zo gukiza,kwigisha no guhuza abantu.
nk’umuhanzi uyu muramyi yashishikarije abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo bakifatanya n’igihugu mu bihe nk’ibi, gusana imitima, kwamagana ivangura,kwigisha urukundo no gusigasira amateka.
Nkomezi Prosper yasoje asaba abanyarwanda kurwanya ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside bityo Ntizongere Kuba.
mu butumwa bwa Coach Gael nawe wagaragaje kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Umushoramari Karomba Gael yagize ati ” Mugihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, mureke twongere dusubize amaso inyuma, twigire ku mateka yacu asharira, bidutere gukunda igihugu cyacu cyiza”.
yakomeje agira ati “kwibuka Ntibidutere kwiheba , ahubwo bitwongerere imbaraga zo gukora cyane kugira ngo twigire ndetse duteze imbere uru Rwanda rwacu, tudategereje amaboko y’imuhana, intero ibe imwe; TWIBUKE TWIYUBAKA”.

