Umuraperi Bad bunny yateguje ibitaramo bizenguruka isi azakora mu myaka ibiri yose

Umuhanzi ukora injyana ya RAP w’umunya puerto rico Bad bunny yatangaje ko mu mwaka utaha wa 2026 azakora ibitaramo bizenguruka isi azatangira mu mpera za 2025.

Ni ibitaramo uyu muraperi azakorera mu mijyi yo mu bice by’imigabane ya Amerika n’uburayi aho azabitangirira mumujyi wa Santo Domingo wo muri Repubulika ya dominicana Mu mpera z’uyu mwaka wa 2025 kugeza mu kwezi kwa 7 itariki 22 mu mwaka wa 2026.

Mu rukurikirane Ni uku ibitaramo bya Badbunny bipanze nkuko bigaragara kunteguza yabyo yashyize ahagaragara.

  • mu mpera z’umwaka wa 2025 Badbunny azatangira ibitaramo bye kuwa 21 ugushyingo 2025 mu mujyi wa Santo domingo Mu gihugu cya Dominicana.
  • Tariki 5 ukuboza 2025 ibitaramo bye azabikomereza i San Jose muri costa Rico.
  • tariki 10 ukuboza 2025 azataramira abo mu mujyi wa Claudad muri Mexico na bucyeye bwaho ku itariki ya 11.

Ibitaramo bya Bad bunny bizakomeza mu mwaka wa 2026 mu buryo bukurikira:

  • kuwa 23 mutarama 2026 azataramana n’abo muri colombia mu mujyi wa Medellin.
  • kuwa 30 azataramana n;abazaba baje mu mujyi wa Lima mu gihugu cya Peru.
  • kuwa 02 gashyantare 2026 badBunny azataramira muri Chile mu mujyi wa santiago.
  • kuwa 13 Gashyantare 2026 azataramana n’bo muri Algentine mu mujyi wa Buenos aires.
  • kuwa 20 azataramira mu gihugu cya Brazil mu mujyi wa sao paulo.
  • kuwa 26 Gashyantare 2026 azataramira muri Australia mu mujyi wa sidney akomereze i Tokyo mu buyapani.
  • tariki 22 gicurasi 2026 Badbunny azataramira muri Espagne mu mujyi wa Barcelona
  • tariki 26 Gicurasi 2026 azataramira i Lisboa muri Portugal
  • tariki 30 Gicurasi 2026 azataramira mu mujyi wa Madrid mu gihugu cya Espagne aho azanataramira ku munsi ukurikira tariki 31
  • tariki 20 kamena azataramira muri Almenia, mugihe kandi mubindi bihugu uyu muhanzi azasorezamo ibitaramo bye azenguruka isi harimo ubufaransa,pologne,ubutaliyani n’ububiligi.

Badbunny ari mu byamamare byaraye byitabiriye ibirori by’imideli bya Gala

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends