Umuraperi Riderman agiye gushyira hanze Album Nshya

Umuhanzi nyarwanda Riderman ukora injyana ya Rap yatangaje ko agiye gushyira hanze Album nshya mu gihe cya vuba nyuma y’iyo yamuritse mu gihe gishize nayo ikazumvikanamo abandi baraperi bakomeye mu Rwanda.

Riderman yahishuye ibi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru ku kinyamakuru cyo kuri murandasi aho yashimirwaga kuri album ye iheruka yagenze neza ndetse yanyuze abitabiriye igitaramo cyo kuyimurika, yashimiye abantu bamufashije muu kwitabira igitaramo anavuga ko afite indi Album Nshya afitiye abakunzi be n’ab’umuziki muri rusange.

Ni album yari yakoranye n’umuraperi mugenzi we Bulldog bise icyumba cy’amategeko banakoreye igitaramo cyo gusogongeza abakunzi babo n’injyana ya Rap indirimbo zari kuri yo cyanitabiriwe n’abafite izina rinini mu myidagaduro mu Rwanda.

Iyi album ya Riderman yemeje ko izagaragaraho indirimbo nyinshi yakoranye n’abaraperi barimo na Fireman baheruka gukorana indirimbo nshya aheruka gushyira hanze yitwa Ligaki.

Uyu muraperi ari mu bahanzi bakora cyane mu bakora injyana nk’iye kuko mu kwezi gushize kugeza ubu yashyize hanze indirimbo 4 zirimo n’izo yagiye akora wenyine(singles).

Nanone Riderman ari mu baraperi bakunzwe mu Rwanda cyane akaba no mu ab’imbere bashimwa na benshi kubera ikinyabupfura agaragaza ibyo avuga ko akomora mu burere yakuze ahabwa cyae ko we ahamya ko mu bihe byabo bahabwaga uburere bitandukanye n’abo mu bihe bya vuba nyuma yabo aho bo iyo bakosaga bacishwagaho akanyafu bitari nk’ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends