Umuhanzi The Ben na Uwicyeza Pamela bagaragaje Amazina y’umwana wabo w’imfura baherutse kwibaruka.

Mu ijoro ryo kuwa 18 werurwe 2025, Umuryango wa Mugisha Benjamin uzwi nka The ben na Pamela Uwicyeza nibwo bibarutse umwana wabo, umwana wavukiye I bruxelles mu bubiligi ndetse kuva uwo munsi ku mbuga nkoranyambaga hatangajwe amazina bivugwa ko ariyo Yiswe uwo mwana ariko the Ben n’umufasha we bagaragaje Andi mazina y’umwana wabo Ari yo ya nyayo kuko Andi ntiyari yagaragajwe n’ababyeyi b’umwana.
Kuwa 23 werurwe 2025 baciye ku mbuga nkoranyambaga zabo uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu gihugu cy’u Rwanda no hanze bashyize hanze amazina Bose umwana wabo ariyo “Icyeza Luna Ora Mugisha” amazina atandukanye nayo rubanda bakekaga ko ariyo Yiswe.
The Ben na Pamela basezeranye mu mategeko kuwa 31 Ukuboza 2022 mugihe mu ukwakira 2021 aribwo the Ben yari yambitse impeta y’urukundo uyu mufasha we.
Nyuma hakirikiye ibirori birimo ubukwe ndetse kuwa 15 Ukuboza 2023 Uwicyeza Pamela yasabwe anakwa na the Ben mugihe bakoze ubukwe bwo gusezerana imbere y’imana kuwa 31 Ukuboza 2023.
The ben yari amaze iminsi muri iki gihugu cy’ububiligi aho yari Afite ibitaramo yakoreye mu mijyi yaho itandukanye.


