Nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba RSSB n’ibindi bigo birebana n’ubwiteganyirize bw’izabukuru, kuva muri Mutarama 2025, umusanzu w’ubwiteganyirize uzazamuka ukava kuri 6% ukagera kuri 12%. Uwo musanzu uzatangwa ku buryo bungana n’umukozi (6%) hamwe n’umukoresha we (6%). UKazakomeza kwiyongera buri mwaka, ukagera kuri 20% hagati y’umwaka wa 2027 na 2030.
Intego yo kongera umusanzu ni ugufasha abajya mu zabukuru kugira amafaranga abafasha kubaho neza, cyane ko amafaranga yatangwaga mbere atari ahagije. Ibi bizazamura icyizere ku bakozi, kuko bazabona amafaranga menshi igihe bageze mu zabukuru, bikabatera akanyamuneza mu kazi kabo.
N’ubwo abakoresha bazabona ingaruka z’ikiguzi kiziyongera ku mushahara, bizagira inyungu mu bukungu rusange. Abageze mu zabukuru bazabona inyongera ya 20% ku mafaranga ya pansiyo, uhereye ku babonaga make kurusha abandi.
RSSB yagaragaje ko amafaranga yose afasha gutanga pansiyo ava mu migabane yayo mu bigo by’ubucuruzi n’ubwubatsi, kandi umutungo wayo wunguka buri mwaka. Abashoramari n’abaturage batekerejweho mu buryo bwo kuboroherereza gahunda yo kwinjiza uyu musanzu buhoro buhoro mu myaka itaha.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko u Rwanda rwari mu bihugu bifite umusanzu muto muri Afurika. Icyakora ubu kongera umusanzu bizatuma abanyarwanda bagera ku rwego rwo guharanira ko bageza ku mikoro yihagije mu myaka yo mu zabukuru.
Leave a Reply