Umutoza Vincent MASHAMI mu muryango winjira mu ikipe ya Dodoma Jiji yo muri Tanzania kuyibera umutoza mushya

Umutoza Mashami Vicent uheruka gusoza amasezerano mu ikipe ya Police, amakuru agezweho aravuga ko yamaze kwera ubusabe bw’ikipe ya Dodoma Jiji yo muri tanzania bwo kuyibera umutoza mushya umwaka w’imikino utaha.

Umutoza Vicent Mashami umwe mubatoza bakomeye b’abanyarwanda waherukaga gutandukana n’ikipe ya Police FC asoje amasezerano ye amakuru dukesha umunyamakuru w’imikino ukomeye hano mu Rwanda Jean Luc Imfurayacu, aravuga ko uyu mutoza yamaze kwemera kujya gutoza iyi kipe ya Dodoma jiji isanzwe ikina ikiciro cya mbere muri Tanzania aho umwaka ushize yasoreje k’umwanya wa 12.

Uyu mutoza gaomba gufata indege imwerekeza mu gihugu cya Tanzania kurangizanya n’iyi kipe kubijyanye n’ibyo asaba iyi kipe kujyira ngo n’ibindi bibura babisoze abe yasinya amasezerano.

N’intambwe ikomeye cyane kuri Mashami Vicent gutangira gutoza amakipe yo hanze y’u Rwanda dore ko asanzwe ari umutoza ukomeye bishobora kuzamuha amahirwe kwigaragaza kuruhando mpuzamahanga bikaba byamufungurira no gutoza amakipe agiye akomeye haba hano muri Africa y’iburasirazuba ndetse n’Africa muri rusange.

Umutoza Mashami Vicenti yatoje amakipe arimo Isonga, yatoje n’ikipe y’igihugu Amavubi kuva muri Kanama 2018 kugeza Werurwe 2022, yatoje ikipe ya APR FC ndetse na Bugesera, uyu mutoza kandi yatoje na Police FC kuva muri 2022 kujyeza 2025 aho yahesheje ino kipe ya Police igikombe cy’Amahoro cya 2023.

Biteganyijwe ko uyu mutoza agomba gufata indege akajya muri Tanzania kurangizanya n’iyi kipe bakabona kumutangaza n’umutoza wabo mushya

Mashami Vicent yahesheje Police FC igikombe cy’Amahoro cya 2023

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends