Nyuma yo kunganya na Gorilla FC umukino wa kabiri wikurikiranya igitego 1-1 mu mukino wa gicuti, abenshi batangiye gushidikanya kuri ino kipe y’ingabo z’igihugu kandi abenshi baziko ngo yaguze abakinnyi bibikonyozi, Umutoza mushya wa APR FC Abderrahim Taleb yatangaje adahangayikishijwe n’uko uno mukino warangiye.
K’umugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu ikipe ya APR FC yonjye kunganya na Gorilla FC umukino wa Kabiri igitego 1-1, nyuma y’uko umukino wabanje banganyije ibitego 2-2, bamwe mubarebye uyu mukino batangiye gushidikanya ubushobozi bw’uyu mutoza bigendanye n’uko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yitwaye.
Uyu mukino wari umukino wa kane wa gicuti APR FC harimo imikino ibiri bakinnye na Gorilla FC ndetse n’undi mukino batsinzemo intare ibitego 4-0, ndetse n’umukino batsinze Gasogi United ibitego 4-1.
Umutoza Abderrahim Taleb avuze ko atahangayikishijwe n’uko umukino wagenze, ahubwo ko yibanda ku myiteguro y’igihe kirekire y’amarushanwa akomeye ikipe ye igomba kwitabira.
Yagize ati “Imikino ya gicuti ntibwo igaragaza isura nyayo y’umukino w’amarushanwa. Icy’ingenzi ni uko nta mukinnyi ukomeretse. Shampiyona ni mu kwezi kumwe, na Champions League irahari. Ibi bihe ni ibyo kwiyubaka, si ibyo gutsinda gusa”.
Uyu mutoza kandi yatangaje ko byibura bakeneye iminsi 40 kujyira ngo babe bamaze gukora imyitozo mpuzamahanga. Ati “Dukeneye nibura iminsi 40 yo kwitegura ku rwego rw’umwuga. Ubu turimo gukora ku mbaraga, umuvuduko no kuzamura urwego rw’umukinnyi ku giti cye. Icyumweru gitaha tuzatangira ku buryo dukina nk’ikipe ifite uburyo bunoze bwo gusatirana. Icyizere mfite ni uko APR izaba ikipe ikomeye cyane mu byumweru bine biri imbere.”
Nyuma y’imikino imaze gukinywa byaragaragaye ko uyu mutoza ari kujya ahindagura abakinnyi cyane cyane mu kibuga hagati gusa muri bamyugari ntabahindagure yagize Ati: “Mfite abakinnyi 22 bose bagomba kuba biteguye gukina. Hari imikino myinshi iri imbere: nka shampiyona, igikombe cy’igihugu, Super Cup ndetse na Champions League. Buri wese agomba kubona umwanya wo gukina.”
Yakomeje agira Ati: “William yagaragaje ko afite ubushobozi, kandi nyuma y’igihe kinini adakina kubera imvune yashoboye gukina neza. Dao nawe ari kwitwara neza, ariko tugomba kumenya ko twakoze imyitozo ikomeye. Ejo mbere y’umukino, twakoze amasaha 3 y’imyitozo mu gitondo no ku manywa. Ni uko ntegura ikipe ku rwego mpuzamahanga”.
Abajijwe impamvu ino kipe ya APR FC itarimo kubasha kubaka uburyo bwo gutsinda ibitego kuburyo bworoheje.
Ati: “Iyo nshyize imbere gutsinda muri iyi mikino ya gicuti, mba nciye intege imyitozo ngenderwaho. Ntabwo nshaka kunezeza abantu ubu ngo nyuma turire. Tuzababara ubu, ariko tuzaryoherewa igihe gikwiye.”
APR FC irmo gukomeza gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha. By’umwihariko imikino ya CAF Champion League.




