Umutoza wa Etincelles FC, Seninga Innocent, yatanganje ko abantu batagomba kumufata nk’umwana w’ikipe ya APR FC ngo kabone nubwo ariyo yamureze kandi, yavuze ko mugihe bahuye aba agomba gukora akazi ke nk’umutoza ari nayo mpamvu yakoze ibishoboka byose akayitesha amanota atatu yose,bigahita biyiviramo gutakaza umwanya wa mbere.
Uyu mukino wabaye kuri icyi cy’umweru tariki ya 20 mata 2025 maze Etincelles ikora ibyo abenshi batacyekaga ibuza amanota atutu APR FC biyiviramo gutakaza umwanya wa mbere yarimazeho nicyumweru kimwe maze wongera kwifatirwa na Rayon Sport yo yari yamaze gukora ibyo yasabwaga yatsindiye muhazi united I Ngoma ibitego 2-0.
Mu ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru bagenda bamubaza ibyo kuba ahagaritse APR FC cyangwa se ayitesheje amanota yarikineye cyane Seninga Innocent yavuze ko nubwo hari abamufata nk’umwana wa APR FC, iyo ari mu kazi atagomba kwita ku mateka ye, ahubwo agaharanira inyungu z’ikipe atoza nkumutoza w’umunyamwuga.
Yagize ati: “Mbere y’uko umuntu aba umutoza aba umukinnyi. Naciye muri Intare FC, ikipe ya kabiri ya APR FC, ariko ubu ndi umukozi wa Etincelles FC. Kuba narabaye umutoza cyangwa umukinnyi w’indi kipe ntabwo bigomba kuba imbogamizi mu kazi kanjye.”
Yakomeje agaragaza ko n’ubwo APR FC arikipe ifite amateka akomeye hano m’u Rwanda, Etincelles FC na yo ifite intego yo kuguma mu Cyiciro cya Mbere, bityo inota yabonye ryarari ingenzi cyane kuri bo kugira ngo bibafashe kwizera kuguma mu icyiciro cya mbere.
“Ni inota ry’agaciro kuko riradufasha gukomeza urugendo rwo kuguma mu Cyiciro cya Mbere. Niba hari abari biteze ko nzayorohera, bibeshyaga. Nari mu kazi, kandi mbigomba ikipe yanjye, abayobozi n’abafana.”
Kugeza ubu, Etincelles ihagaze ku mwanya 8 n’amanota 29, mu gihe Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 50, ikurikirwa na APR FC ifite 49.
Uyu mukino wongeye kwerekana ko nta kipe yariyizera igikombe kuko ikipe iyariyo yose ifite ubushobozi bwo guhagarika indi, APR FC yabanje ibitego bibiri nyamara barayigarukana barayishyura birangira itakaje amanota abiri yose, k’unsi wa 25 wa shampiyona Rayon Sport izerkeza Rubavu gukina na Etincelles FC, yabuje amanota APR FC n’umkino uzaba utoroshya,bigaragara ko shampiyona y’uyu mwaka kumenya uzeguka igikombe biragoye kuko amakipe makuru ari kugenda atakaza imikino itari yitezwe bigatungurana.

Seninga Innocent yatangaje icyatumye abuza amanota APR FC nyamara ariyo yamureze

APR FC yatakaje amanota yingezi cyane bituma iva ku mwanya wa mbere
