Umutoza wa Liverpool Arne Slot yafatiwe ibihano bikakaye kubera gutuka umusifuzi k’umukino wabahuje na Everton

Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, yamaze gufatirwa ibihano bikomeye nyuma yo gushinja umusifuzi Michael Oliver kuba imbogamizi ku rugamba rwo gutwara igikombe cya shampiyona. Ibi byabaye nyuma y’umukino wa Merseyside Derby, aho Liverpool yanganyije na Everton ibitego 2-2 mu kwezi gushize bikaza kugara ari kwikoma uyu musifuzi ko atababaniye ahubwo yabogamye.

Slot yagaragaje uburakari bwinshi nyuma y’uwo mukino, aho yagize impaka nyinshi n’umusifuzi Oliver ndetse n’umusifuzi wo ku ruhande, bituma ahabwa ikarita itukura. Ibi byatumye afatirwa ibihano  birimo ko ahagarikwa imikino ibiri ndetse acibwa amande y’amapawundi £70,000 n’akanama k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA).

Raporo y’umusifuzi Oliver ivuga ko Slot yamubwiye ati: “Nituramuka dutakaje igikombe cya shampiyona, nzabigushinja.”
Ariko Slot yaje kubihakana, avuga ko icyo yavuze ari: “Nituramuka dutakaje igikombe, nzaba mfite wowe wo gushimira kuri ibyo.”

Nyuma yo gusesengura impaka zavutse, komisiyo ya FA yanzuye ko amagambo Slot yashinjwaga ari yo yari yabayeho koko yabibwiye uyu musifuzi, ishimangira ko imyitwarire ye yari mibi cyane atagombaga kubwira uyu musifuzi aya magambo. N’ubwo habayeho impaka ku magambo nyirizina ntavugweho rumwe bamwe bakabihakana abanda bakabyemeza, FA yavuze ko ibi bitagize icyo bihindura ku bihano bye, kuko imyitwarire nk’iyo idakwiye umutoza mukuru nk’uyu kandi utoza ikipe ikomeye nka Livapool.

Slot yaje kwemera ko imyitwarire yagaragaje kuruwo m’umukino yari mibi, avuga ko ibyemezo bimwe byafashwe muri uwo mukino byatumye arakara bikabije bikamutera kuvuga ibyo yavuze. Yagize ati: “Icyo gihe nari mfite amarangamutima menshi. Nahisemo kujya mu kibuga aho kuguma inyuma ngo mvugane na Michael Oliver mu mutuzo. Ubu sinakongera gukora ikosa nk’iryo.”

N’ubwo yahannwe, Slot yagaragaje kwicuza, ndetse yasabye   imbabazi mu ruhame no mu buryo bwihariye. Ibi byatumye amande ye agabanuka, ava kuri £100,000 akagera kuri £70,000, kubera ko yagaragaje kwicisha bugufi no kwemera ikosa rye akanasaba imbazi kuriyi myitwarire yagaragaje avuga ko atazasubira.

Cyimwe mubintu byatumye uyu mutoza atongana n’umusifuzi harimo nko mu minota ya nyuma y’umukino, habaye akavuyo kenshi imbere y’izamu rya Livapool. James Tarkowski yatsindiye Everton igitego nyuma y’isuzuma rya VAR,kubera ko bakekaga ko haba habayemo ikosa gusa Liverpool yagaragaje ko batishimiye icyo gitego kuko bumvaga ko hari habayeho ikosa ryakorezwe na Beto kuri Ibrahima Konate bityo icyo gitego kitagombaga kwemerwa ariko birangira cyemewe Livapool itakaza amanota 2 muminota yanyuma umukino urangira amakipe yombo anganya 2-2.

Nubwo atazatoza imikino ibiri iyi kipe iracyahagaze neza aho iri k’umwanya wambere irusha ikipe iyikurikiyeamanota 13,birasa naho ibi bihano nubwo bitabura kugira icyo bihungabanya ariko ikipe ya Livapool n’imwe m’umakipe yagaragaje urwego ruri hejuru muri uyu mwaka w’imikino.

Umutoza wa Livapool Arne Slot yafatiwe ibihano aho azasiba imikino 2 adatoza na £70,000

Arne Slot yageze muri Livapool uyu mwaka w’imikino avuye muri psv Endoven

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends