Umutoza w’ikipe ya Manchester City, Pep Guardiola, waruherutse gutanduka n’umugorewe Cristina Serrabiturutse kuba uyu mutoza atarahaga umwanya uhagije umuryango we, amakuru ahari aravuga ko nyuma y’igihe gito aba bombi basanze ntacyatuma batandukana bakaba bagiye kongera kubana, n’amakuru dukesha ikinyamakuru El Nacional cyo muri Espagne aravuga ko aba bombi bashobora konjye bagahana andi mahirwe yo kuba bakongera bakabana nk’umugore n’umugabo
Mu Ukuboza 2024, nibwo amakuru yagiye hanze avuga ko Guardiola na Cristina bari batangiye gahunda yo gushaka gatanyaIbyo byage gukurikiranwa n’amakuru avuga ko Cristina atigeze y’ishimira ko uyu mugabo ko yongera amasezera muri man city bityo ngo yabona ko adaha umwanya uhagije umuryango we ahubwo umwanya mwinshi awumara m’ubutoza, aho yabasabaga ko yagaruka I Barcelona bakongera kubana n’umuryango.
Gusa mubiruhuko aba bombi bagiranye mu biruhuko bya pasika mu minsi ishize bagiranye ibihe byiza I Barcelona biravugwa ko abakobwa babo Maria na Valentine bagize uruhare rukomeye mukongera kunga ababyeyi babo,ubusanzwe ntago abana n’umuryango we kuko wo uba I Barcelona naho uhowe akaba I Manchester.
Guardiola na Cristina bahuye mu 1994 ariko basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore mu 2014. Bafitanye abana batatu: Maria w’imyaka 24, Marius wa 22 na Valentina w’imyaka 17.
Kwisubiraho kwaba bombi bishobora kuba bije nyuma y’uko Pep yabonye ko kudaha umwanya umuryango we maze akawuha akazi kurusha ibindi yasanze ataribyo, ahubwo yiyemeza kongera guha umwanya umuryango we, gusa ntago tuzi niba azazana umuryango we kugira ngo babane nk’umuryango dore ko yari yaranze kubaza I Manchester ngo babane, ibi bishobora kuba bagiye gutangira urukundo rwabo rushya bikaba byazagenda neza kurusha ko abantu bari bazi ko aba bombi bagiye gutandukana.

Pep Guardiola na Cristina Serra bagiye kongera gusubirana

Gusubirana kwaba bombi bije nyuma y’uko bagiranye ibihe byiza mubiruhuko bya pasika

Abo bombi bafitanye abana batatu
