Ikipe ya Paris Saint-Germain mu ijoro ryakeye yaraye yegukanye igikombe cyiruta ibindi k’umugabane w’uburayi cya UEFA Super cup itsinze ikipe ya Tottenham Hotspur nyuma yo kunganya ibitego 2-2, ariko bikaza kurangira PSG itsinze Penalite 4-3.
N’umukino warukomeye cyane ariko ikipe ya Tottenham Hotspur yayoboye umukino iminota 85 yose ariko bikaza kurangira yishyuwe ibitego 2 byose mu minota itagera k’umunani, ikipe ya Tottenham Hotspur yabonye igitego cya mbere k’umunota 39 Micky van de Ven atsinda igitego cya mbere, k’umunota wa 48, Cristian Romero yatsindiye igitego cya 2 ikipe ya Tottenham Hotspur bituma abantu benshi bavuga ko iyi kipe ishobora kuba igiye kwegukana UEFA Super Cup, byaje kujyera k’umunota wa 85 ikipe ya Tottenham Hotspur igikombe igifite mu biganza byayo ariko uko abenshi babitekerezaga siko byaje kujyenda munota wa 85, umusore w’Umunya-Korea, Lee Kang-In winjiye asimbuye atsinda igitego cya mbere cya PSG ku mupira mwiza yahawe na Vitinha. mu minota y’inyongera k’umunota wa 90+4 Gonçalo Ramos yaje gutsinda igitego cyo kwishyura birangira isosi ya Tottenham Hotspur iguyemo inshishi umukino urangira amakipe anganya ibitego 2-2.
Byabaye ngombwa ko bongera iminota 30 ariko habura ikipe itsinda birangira hitabajwe penalite aho ikipe ya PSG yegukanye igikombe itsinze penalite 4-3 za Tottenham Hotspur
Nyuma y’umukino mu kiganiro n’itangazamakura umutoza Luis Enrique yatngaje ko byageze k’umunota wa 80 abona igikombe yagitakaje.
Ati”Mu minota 80, nabonaga Tottenham Hotspur ukwiye gutwara igikombe ariko umupira ntabwo uca urubanza rutabera mu minota 10 ya nyuma byaje guhinduka.” Umutoza wa PSG nyuma yo kwegukana UEFA Super Cup
Yavuze kandi ko Tottenham Hotspur yagize ibyumweru bitandatu byo kwitoza mu gihe PSG yo yitoje iminsi itandatu gusa.



