Umutoza wa Pyramid ntago yiyumvisha ukuntu APR FC yashyize umukino kuri Kigali Pele stadium nkaho bidahagije ikawushyira ku isaha ya samunani

Umutoza wa Pyramids yashenguwe n’uko APR FC yashyize umukino wabo kuri Kigali Pele Stadium ndetse ku isaha ya saa munani kandi hari Sitade Amahoro ndete n’andi masaha atari saa munani ku zuba.

Umutoza wa Pramid Krunoslav Jurčić ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze kuri uyu wa kabiri mbere y’uko umukino uzabahuza na APR FC k’umunsi w’ejo, uyu mutoza yagagaje ko atishimiye kuba APR FC yarahisemo gushyira umukino Kuri Kigali Pele Stadium kandi hari sitade Amahoro, ndetse no gushyira umukino ku isaha ya samunani kandi hari andi masaha meza yagakwiye gushyirwaho umukino.

Kuri uyu wa kabiri abatoza bo kumpande zombi ndetse na ba kapiteni bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse uburyo amakipe yombi yiteguye ndetse n’uburyo umukino bawufata kuri buri mpande, Kapiteni wa APR FC yagaraje ko kuba baratomboye Pyramid ntabwoba ibateye kandi ko icyabaha bakjya bahora batombora amakipe akomeye.

Ikipe ya APR FC yafashe umukino iwushyura ku isaha ya samunani z’amanywa ndetse iwushyira ku kibuga cya tapi kubera ko ubundi abarabu bazirana n’izuba bikaba uburyo ki umutoza wa Pyramid yagaragje ko bisa no kubategura kujyira ngo babanaize batazabasha gukina umukino . Pyramid ubwo yaherukaga kuza mu Rwanda n’ubundi gukina na APR FC baranganyije igitego 1-1, mu mukino wari wabereye muri sitade Amahoro, mu mukino wa kwishyura Pyramid yatsinze APR FC ibitego 3-1.

K’umunsi w’ejo ku isaha ya samunani zuzuye ikipe ya APR FC izakira Pyramid yo mu Misiri mu ijonjora rya mbere rya CAF Champion League

Umutoza wa Pyramid ntago yiyumvisha ukuntu APR FC yashyize umukino kuri Kigali Pele stadium nkaho bidahagije ikawushyira ku isaha ya samunani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends