Umutoza wa Rayon Sport Afahmia Lotfi yatangaje ko ashyigikiye umuzamu Drissa Kouyate ukomeje kutavugwaho rumwe muri iyi kipe

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo kuri uyu wa Gatanu umutoza wa Rayon Sport Afahmia Lotfi yatanagarije abakunzi ba Rayon Sport ko imyitozo iri kugenda neza ndetse ko abijeje insinzi kandi yanabasabye gushyigikira umunyezamu mushya aho kugumya kumuca integer kuko byatuma asubira inyuma.

Yagize ati: “Turimo gukora uko dushoboye, Imana iri kumwe natwe, inshingano ni ugukora. Turacyategereje abakinnyi bamwe b’ingenzi nka myugariro wo hagati w’Umunya-Senegal ndetse n’abandi bo hagati, ariko turi gukorana n’abo dufite kandi icyizere kirahari.”

Abajijwe kubijya n’uko abona iyi kipe izitwara mu mwaka w’imikino utaha dore ko bazanitabira imikino ny’Africa

Ati: “Turifuza kugera mu matsinda, ariko ni urugendo rugoye. Dushobora guhura n’amakipe akomeye nka Espérance de Tunis, Wydad Casablanca cyangwa Al Ahly. Tugomba kubaka ikipe ikomeye, kandi Rayon Sports ifite izina muri Afurika. Tuzakora ibishoboka byose.”

Ikindi kintu cyagarutswe cyane cyitari kujyenda kitavugwaho rumwe n’umunyeza iyi kipe iherutse gusinyisha umunya-Mali w’imyaka 21 Drissa Kouyate. Kuva yatangira imyitozo yakomeje gushidikanywaho ariko umutoza yavuze ko ibyo atari byo  kwitaho.

Ati “Ni umuzamu mpuzamahanga, afite ubushake, arakora cyane kandi ni umwana muto ushaka kwigaragaza. Kuki abantu bavuga umuzamu gusa? Mwigize muvuga ibibazo by’abazamu mbere? Mureke akore, nimuramuka mutamushyigikiye bizamuca intege. Tugomba kumushyigikira aho kumuca intege.”

Umutoza Lotfi kandi yasabye abafana ba Rayon Sport kwirinda kugumya guca integer uno muza ahubwo bagomba kumushyigikira akaba ayabasha kwitwara neza kuko abona ko uko yatangiye ariko agikina.

N’ubwo uyu mutoza arimo imyitozo iranjyiye wabona ko atishimiye urwego rw’abakinnyi afite muri iyi kipe abenshi batanjyiye kwita ikipe y’abasaza, nyuma yo gusinyisha Emery Bayisenge, ndetse bakanonjyerera amasezerano niyonzima Sefu bitavugwaho rumwe kuko harabatemeraga ko yayonjyera.

Lotfi kandi ngo ntago arimo kwemera uwahoze ari kapiteni wayo Rutanga Eric ubona ko atishimiye urwego rwe ndetse na Hamissi Cedric utarufite ikipe umwaka utaha.

N’utegereza biteganyijwe ko icyi cy’umweru abakinnyi bose barimo gukora igeragezwa guhera ku wa mbere nta mukinnyi n’umwe uzaba acyiri mu igeragezwa muri iyi kipe.

Umutoza Lotfi yijeje abakunzi ba Rayon Sport ko bazitwara neza umwaka w’imikino utaha ndetse avuga ko atazi APR FC bakomeje kumubwira

umuzamu Drissa Kouyate ukomeje kutavugwaho rumwe muri iyi kipe gusa akoje gushyigikirwa n’umutoza Lotfi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends