Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Umutoza wa Real Madrid,Carlo Ancelotti yasabiwe igifungo cy’imyaka 4 n’amezi 9 kubera kunyereza imisoro

Umutoza wa Real Madrid,Carlo Ancelotti yasabiwe igifungo cy’imyaka 4 n’amezi 9 kubera kunyereza imisoro

Ku wa Gatatu, Carlo Ancelotti, umutoza wa Real Madrid yo mu gihugu cya esipanye, yasabiwe gufungwa imyaka ine n’amezi icyenda kubera ibyaha ashinjwa byo kutishyura imisoro. Ubushinjacyaha bwo muri Esipanye buvuga ko hagati ya 2014 na 2015, Ancelotti yihishe umusoro ungana na miliyoni imwe y’amayero ubwo yatozaga Real Madrid.

Uyu mutoza w’Umutaliyani yahakanye ibi birego ashinjwa, yabihakanye avuga ko atigeze yanga kwishyura imisoro. Ahubwo ashinjwa kuba yarafunguye konti z’amakompanyi atazwi kugira ngo ahishe ayo yinjizaga kuko nibyo bagenderaho bamwishyuza imisoro. Ancelotti, ubwo yageraga mu rukiko, yabajijwe niba yizeye ubutabera maze asubiza ati: “Ndabizeye cyane.”

Mu mwaka ushize, Ancelotti yavuze ko atari akwiye kuryozwa kutishyura imisoro kuko muri iyo myaka atarimo akorera muri Esipanye. Muri Werurwe 2024, yemeje ko yishyuje imisoro yose yagombaga kwishyura, ati: “Namaze kwishyura, amafaranga barayafite, ubu abanyamategeko banjye barimo gushaka igisubizo. Reka turebe icyo abacamanza bazanzura.”

Ancelotti ni umwe mu batoza b’abahanga mu mupira w’amaguru ntiwatinya kuvuga ko arumwe mu bannyabigwi kuko yakoze amateka buri wese atapfa gukora, akaba yaratwaye UEFA Champions League inshuro eshanu—eshatu yazitwaranye na Real Madrid (esatatu) naho AC Milan atwarana nayo (ebyiri). Yatwaye ibikombe bya shampiyona mu bihugu bitanu bitandukanye: Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyani, Esipanye, ndetse n’u Budage,numwe mubatoza batajya bapanika ibintu ahora yirira shikarete kuko mugihe ari gutoza abatemerewe kunywa itabi dore ko naryo arikunda cyane.

Si Ancelotti gusa wigeze ashinjwa kutishyura imisoro muri Esipanye. Mu 2019, Jose Mourinho yahawe igifungo cy’umwaka umwe gisubitswe kubera imisoro atishyuye.

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo na bo bagiye bashinjwa ibyaha nk’ibi, aho bakekwagaho gukoresha amakompanyi yo hanze ya Esipanye kugira ngo bahishe ayo binjiza, bikabafasha kwishyura imisoro mike. Ronaldo yaje kwemera kwishyura miliyoni 19 z’amayero nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri atigeze akora.

Iki kibazo cy’abakinnyi n’abatoza ba ruhago bashinjwa kutishyura imisoro cyakomeje gukaza umurego muri Esipanye, aho leta ikomeje gushakisha uburyo bwo gukumira uburiganya mu bijyanye n’imisoro ku mafaranga yinjizwa n’abakinnyi n’abatoza b’amakipe akomeye. Ancelotti we ategereje umwanzuro w’abacamanza, akaba yizeye ko azagaragaza ko atigeze arenga ku mategeko.

Carlo Ancelotti yasabiwe igifungo cy’imyaka 4 n’amezi 9 kubera kunyereza imisoro

Carlo Ancelotti yahakanye ibyaha aregwa avuga ko yamaze kwishyura imisoro yose

Carlo Ancelotti yatangaje yizeye ubutabera cyane buzamurenganura

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *