Umutoza wa Rutsiro FC, Gatera Moussa, yavuze ko ibyo yabwiye abakinnyi be gukora batigeze babikora uko yabibabwiye

Umutoza wa Rutsiro FC, Gatera Moussa, yavuze ko uburyo abakinnyi be bakinnye imbere ya APR FC yabatsinze ibitego 5-0 bigoye kubisobanukirwa kuko mu byo yababwiye byose nta kintu na kimwe bakurikijemo.

Yagize ati ‘nababwiye ibyo tugomba gukora byose ariko nta na kimwe cyabaye mu kibuga nukuvuga ko uyu munsi abasore banjywe bantengushye.

Uyu mutoza yavuze ko atazi niba abakinnyi be baba bitsindishije avuga ko atabizi ahubwo ibyo yabatumye bakoze ibitandukanye nabyo kuko ntago yibaza ukuntu umukinnyi afata umupira agapasa mugenzi we bahanganye ngo atsinde igitego, abenshi bari kwibaza k’umuzamu wa Rutsiro n’abamyugariro basa naho bihereye abakinnyi ba APR FC ibitego by’ubuntu ugereranyije n’amakosa bagiye bakora Atari ngombwa,kwicengesha imbere y’izamu kwahato nahato n’andi makosa adasobanutse.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025 shampiyona y’iciro cya mbere hano iwacu m’u Rwanda yakomezaga k’umunsi wayo wa 25, umukino wari utegerejwe nabose kubera igisobanuro wari ufite n’uwabereye kuri Stade Umuganda, ikipe ya APR FC yari yagiye gusura Rutsiro I Rubavu maze urugendo rurayihira yitwaye neza itsinda Rutsiro FC ibitego 5-0 maze ihita yitiza umwanya wa mbere mu igihe Rayo Sport itarakina.

APR FC nkuko byari byitezwe yatangiye isatira cyane, aho ku munota wa 3 gusa yarigiye gufungura amazamu hakiri kare cyane  ariko umunyezamu wa Rutsiro FC akiza izamu, k’umupira wari utewe neza na Djibril Outtara. Rutsiro FC yagiye igerageza amahirweariko ukabona ko yari yaje isa naho umukino itawuhaye uburemere.

Ku munota wa 38, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyiza  cyatsinzwe na Djibril Outtara watsinze n’umutwe k’umupira waruzamuwe neza  na Niyomugabo Claude muruhande rw’ibumoso. Igice cya mbere cyarangiye APR FC umukino iyoboye n’igitego 1-0.

Igice cyakabari kigitangira Ruboneka yahise atsindira APR FC igitego cya Kabiri ku makosa y’umunyezamu wa Rutsiro wabonaga ko yaje Atari tayari cyane kuri uno mukino.

Denis Omedi  yaje kwiyunga n’abafana ba APR FC maze atsinze igitego cya gatatu ku munota wa 66 ku makosa nano yongeye gukorwa n’umunyezamu wa Rutsiro wabonaga ko Atari m’umukino Matumele Arnold. APR FC yokomeje kotsa igitutu Rutsiro FC maze k’umunota wa 74 Mamadou Lamine Bah atsindira ikipe igitego cya kane, ku mupira yarahawe na Djibril Outtara.

 Nyuma y’iminota ibiri gusa Ku munota wa 76, APR FC yashimangiye intsinzi, Victor Mbaoma ashyiramo agashingura cumu k’umupira mwiza nanone wahinduwe na Niyomugabo Cloude Kapiteni wa APR FC.

Umukino abenshi bise imyitozo warangiye APR FC inyagiye Rutsiro ibitego 5-0 maze ishimangira ko nayo yiteguye gukomeza guhangana ihita ifata n’umwanya w’amber n’amanota 52 naho Ryon Sport ifata umwanya wa Kabiri n’amanota 51 ariko k’umunsi wejo nitsinda izahita ifata umwanya wa mbere igire amanota 53, n’umukino wakurikiwe n’abakinnyi ba Rayon Sport baje kureba uko mucyeba yitwara ariko birangira ibatenguye.

Nugutegereza tukareba niba hazabaho ipereza ngo harebwe niba abakinnyi ba Rutsiro bitsindishije cyangwa se baba bahuye n’ikipe ibarusha ubushobozi maze bikarangira batsinzwe ibitego 5-0.

APR FC yatsinze rutsiro 5-0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends