Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa ryamaze guhagarika umutoza wa Lyon, Paulo Fonseca, amezi icyenda nyuma yo gusagarira umusifuzi Benoît Millot mu mukino ikipe ye yatsinzemo Brest ibitego 2-1 muri shampiyona y’Ubufaransa.
Mu mukino, Fonseca yagaragaje imyitwarire idakwiye, aho yabanje kwerekwa ikarita itukura nyuma yo gutongana bikomeye n’umusifuzi. Ibi ntibyamuhagije kuko yaje kumwegera cyane amureba mu maso bisa nkaho yenda no kumukubita, bituma na kapiteni we Corentin Tolisso amusunika kugira ngo amukureho batavaho banarwana kuko byagaragaraga ko afite umujinya m,winshi cyane. Fonseca yongeye kugaruka mu kibuga, yegera umusifuzi ku nshuro ya kabiri, bituma abakinnyi benshi ba Lyon bamukomeza bamurakaza.
Nyuma y’umukino, Fonseca yasabye imbabazi, avuga ko ibyo yakoze atagombaga kubikora. Yagerageje kwiregura, avuga ko yabitewe n’amarangamutima yo kurengera ikipe ye, ariko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa rimaze gusuzuma iyo myitwarire basanga nta kintu cyatuma adahanwa maze ryamuhanishije igihano gikomeye cyo kumuhagarika amezi icyenda adatoza umupira w’amaguru.
Uyu mwanzuro uvuga ko Fonseca atazemererwa gutegura cyangwa gutoza umukino n’umwe, ndetse ntazajya yemerewe kujya mu rwambariro rw’ikipe ye mbere cyangwa nyuma y’imikino. Ntazanasubira ku kazi kugeza tariki ya 30 Kanama muri uyu mwaka.
Ikipe ya Lyon ntiyabyakiriye neza kuko yahise ivuga ko uyu mwanzuro ukabije kandi yaremeye icyaha akanasaba imbazi, ndetse bashobora kujuririra iki cyemezo. Bavuze ko amarangamutima y’umutoza ari ibisanzwe mu mupira w’amaguru kandi ibihano nk’ibi bikabije bishobora kubangamira ubuzima bw’ikipe.
Ibi bihano bikomeye byafashwe bigaragaza ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa rihagaze bwuma ku bijyanye no kurinda umutekano w’umusifuzi no gukumira imyitwarire idakwiye mu kibuga bikaba bisa naho baha abandi bose gasopo ko uzahirahira asagarira umusifuzi azjya ahanwa bikomeye cyane.
Nugutegereza tukareba ko ubujurire by’ikipe ya Lyon haricyo buzatanga akaba yagabanyirizwa ibihano.

Umutoza w’ikipe ya Lyon yo mu Bufaransa Paulo Fonseca yahagaritswe ameze 9 azira gusagarira Umusifuzi

Ikipe y Lyon igiye kujuririra igihano cyafatiwe umuto wabo