Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche, yahamagaye abakinnyi 27 azakuramo abo azifashisha ku mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche, yahamagaye abakinnyi 27 azakuramo abo azifashisha ku mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, u Rwanda ruzahuramo na Nigeria na Zimbabwe muri Nzeri.

kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Kanama 2025 nibwo Adel Amrouche utoza amavubi yashyize urutonde rw’abakinnyi 27 azifashisaha mu mikino ibiri yo gushaka itiki y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada na Mexico, muri uru rutonde ntago hagaragayemo Myugariro Niyigena Clement wa APR FC ndetse na Ruboneka Jean Bosco wa APR FC kubera ukuntu bitwaye nabi mu mikino ya gicuti APR FC iheruka gukina mubandi bakinnyi batahamagawe harimo Samuel Gueulette, Hakim Sahabo.

Abakinnyi nka Niyo David, Ishimwe Djabil, Nduwayo Alexis, Nshimiyimana Emmanuel na Mukudju Christian ni bo bahamagawe ku nshuro ya mbere.

U Rwanda ruherereye mu itsinda C aho ruri kumwanya wa kabiri n’amanota 8 inyuma ya South Africa ifite amanota 12, Nigeria iri kumwanya wa gatatu n’amanota 7 inganya na Benin iri kumwanya wa kane n’amanota 7, Zimbabwe iri kumwanya wanyuma n’amanota 4.

Amavubi azakina na Nigeria tariki ya 6 Nzeri 2025 mu mukino uzabera muri Nigeria naho Zimbabwe ishobora kuzakirira Amavubi kuri sitade Amahoro tariki ya 9 Nzeri 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends