Umutoza wonjyereraga imbaraga abakinnyi mu ikipe ya Rayon Sport Ayabonga Lebitsa yamaze gutandukananayo

Ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa gatatu ikipe ya Rayon Sport yashimiye umutoza wonjyereraga imbaraga abakinnyi muri iyi kipe Ayabonga Lebitsa wamaze gutandukana nayo imushimira ku kazi keza yayikoreye.

Umunya-Africa y’Epfo Ayabonga Lebitsa yatndukanye na Rayon Sport kubera impamvu yise izumuryango we ikipe ya Rayon Sport ihita inatangaza ko vuba bidatize igomba guhita itangaza undi munyamahanga ugomba kuza kumusimbura.

Ayabonga Lebitsa nawe abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze yashimiye ikipe ya Rayon Sport avuga ko yakiriwe neza mu Rwanda ndetse ko ahafata nk murugo he hakabiri.

Yagize ati”Ndashaka kubashimira uburyo mwanyakiriye mu Rwanda, aho mfata nk’urugo rwanjye rwa kabiri. Mwarakoze cyane, byari byiza gukorana namwe ariko ntabwo twese tumenya aho ubuzima butwerekeza. Mbikuye ku mutima, mwarakoze ku bihe byiza twagiranye.”

Amakuru aravuga ko Ayabonga Lebitsa agiye gumereza umwuga we w’ubutoza iwabo muri Africa y’Epfo kujyira ngo abone uko yita k’umuryango we dore ko aherutse no gupfusha mama we.

Ayabonga Lebitsa n’umwe mubatoza babahanga kuko yagiye ashimwa n’abakinnyi benshi bitewe n’uburyo yabatozaga mubijyanye no konjyera ingufu abakinnyi.

Umutoza wonjyereraga imbaraga abakinnyi mu ikipe ya Rayon Sport Ayabonga Lebitsa yamaze gutandukananayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends