Inshingano
- Guhuza ibikorwa by’ishami rishinzwe serivisi z’amasomo.
- Guhuza ishyirwa mu bikorwa rya politiki n’amabwiriza arebana no kwinjiza, kwandika no kubika inyandiko z’abanyeshuri.
- Guhuza ishyirwa mu bikorwa rya kalendari y’amasomo n’igenamigambi ry’amasaha yo kwigisha.
- Kugenzura ibikorwa bya buri munsi birimo gutegura uburyo bwo kwiyandikisha kw’abanyeshuri, gutegura isaha z’amasomo n’ikoreshwa ry’ibyumba by’amashuri, no gutunganya raporo z’amanota n’impamyabumenyi.
- Guhuza igenamigambi ry’ibizamini no kubikora ku rwego rw’ishuri.
- Guhuza ishyirwaho rya raporo n’indi myirondoro y’abanyeshuri ku rwego rw’ishuri.
- Gukorana n’ibigo byo mu karere, ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga bifite inshingano nk’izi mu rwego rwo guteza imbere serivisi z’amasomo.
- Gutanga raporo z’igihe ku gihe nk’uko bisabwa.
- Gukora izindi nshingano zose ashinzwe n’umuyobozi we zijyanye n’inshingano ze.
Ibyangombwa Bisabwa
1. Impamyabumenyi zisabwa n’uburambe mu kazi
- Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu burezi (Bachelor’s Degree in Education) – Imyaka 3 y’uburambe
- Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu burezi (Master’s Degree in Education) – Umwaka 1 w’uburambe
- Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bugenge (Bachelor’s Degree in Engineering) – Imyaka 3 y’uburambe
- Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bugenge (Master’s Degree in Engineering) – Umwaka 1 w’uburambe
- Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ikoranabuhanga (Bachelor’s Degree in Technology) – Imyaka 3 y’uburambe
- Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga (Master’s Degree in Technology) – Umwaka 1 w’uburambe
- Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bukerarugendo (Master’s Degree in Tourism) – Umwaka 1 w’uburambe
- Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Bachelor’s Degree in Biodiversity Conservation) – Imyaka 3 y’uburambe
- Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Master’s Degree in Biodiversity Conservation) – Umwaka 1 w’uburambe
- Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bukerarugendo (Bachelor’s Degree in Tourism) – Imyaka 3 y’uburambe
- Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y’amahoteli (Master’s Degree in Hospitality Management) – Umwaka 1 w’uburambe
- Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bumenyi rusange (Bachelor’s Degree in Sciences) – Imyaka 3 y’uburambe
- Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bumenyi rusange (Master’s Degree in Sciences) – Umwaka 1 w’uburambe
- Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu micungire y’amahoteli (Bachelor’s Degree in Hospitality) – Imyaka 3 y’uburambe
Ubumenyi n’ubushobozi ngenderwaho bisabwa
- Ubumenyi mu isesengura (Analytical skills)
- Ubushobozi bwo kuvuga neza Ikinyarwanda, Icyongereza cyangwa Igifaransa (Ubumenyi bw’indimi zose ni inyongera nziza)
- Ubumenyi mu micungire y’umutungo (Resource management skills)
- Ubumenyi mu gukemura ibibazo (Problem solving skills)
- Ubumenyi mu gufata ibyemezo (Decision making skills)
- Ubumenyi mu kwagura umubano n’abandi (Networking skills)
- Ubumenyi mu miyoborere (Leadership skills)
- Ubumenyi mu gutoza no gufasha abandi (Mentoring and coaching skills)
- Ubumenyi mu micungire y’igihe (Time management skills)
- Ubumenyi mu gucunga ibyago bishobora kubaho (Risk management skills)
- Ubumenyi mu micungire y’imikorere (Performance management skills)
- Ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga (Digital literacy skills)