Umuziki wa Fola watangiye kubera mwiza abo muri Nigeria

Nubwo hari abahanzi benshi bagiye bagorwa no gutangira umuziki bagafatisha,umuhanzi Fola we bisa n’ibyamubereye byiza mu minsi ye y’urugendo rumwinjiza mu muziki kubera uburyo abantu bakomeje kuryoherwa nimiziki ye.

Kuri ubu uyu muhanzi Fola umaze gukorana Indirimbo n’ibyamamare zakunzwe n’abatari bake igikundiro cye mu bakunzi b’umuziki gikomeje gusendera bitewe nuburyo ibihangano bye biri gucurangwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ze.

Indirimbo ye yitwa You aherutse Gushyira Hanze nyuma yo kujya hanze igatangira gufata imyanya y’imbere ku mbuga zitandukanye kuri ubu yamaze kuzamuka igera ku mwanya wa Kabiri ku rubuga rwa Spotify muri Nigeria ibyerekana ko umuziki we uri kunogera abo muri iki gihugu.

Iyi ndirimbo yageze ku mwanya wa kabiri kuwa 20 kuri Spotify cyakora mu gihe gito ihita ifata Umwanya wa mbere kuri uru rubuga isimbuye iyitwa One condition ya wizkid.

Fola ageze kuri ibi mugihe amaze umwaka umwe ageze mu muziki nk’umuhanzi ubikora byakazi ka buri munsi naho iyi ndirimbo mu byumweru bibiri bibura iminsi mike imaze kurebwa na Miliyoni imwe n’ibihumbi magana acyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends