Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Umwami Charles yagaragaje ko yubaha ubwigenge bwa Canada, ariko yirinda gushinja Perezida Trump ku mugaragaro

Umwami Charles yagaragaje ko yubaha ubwigenge bwa Canada, ariko yirinda gushinja Perezida Trump ku mugaragaro

Ottawa – Mu ruzinduko rw’amateka Umwami Charles yagiriye muri Canada, yagejeje ijambo rikomeye ku nteko ishinga amategeko y’icyo gihugu, aho yashimangiye ko Canada ari igihugu “gikomeye kandi kigenga”, mu buryo butuje ariko bugaragaza ubutumwa bukomeye bugenewe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Aba bafasha b’ibwami batangaje ko Umwami Charles yashyikirije iri jambo ku nama y’akanama ka guverinoma ya Canada, agerageza gutanga ubutumwa burimo ubwubahane ariko butagaragaza gushinja umuntu ku giti cye. Ubutumwa bwe bwari bugamije gukoma mu nkokora imvugo ya Perezida Trump, wavugaga ko Canada ishobora kuba leta ya 51 ya Amerika.

“Icyo umwami akora ni ugushimira ibyiza, si ugushinja abantu ku mugaragaro,” nk’uko umwe mu bafasha ba hafi b’ibwami yabitangaje.

Nyuma y’ijambo ry’Umwami, Perezida Trump yongeye gutangaza ko Canada ishobora kudatanga amafaranga menshi kugira ngo yinjire mu mushinga we wa “Golden Dome” w’ingabo zirinda ibisasu bya misile, aramutse yemeye kuba leta ya 51 ya Amerika.

“Barimo kubitekerezaho!” Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga, anyomoza ambasaderi wa Amerika muri Canada wari uherutse kuvuga ko ikibazo cy’ifata rya Canada na Amerika cyarangiye.

Si Trump gusa wagaragarijwe ubutumwa. Umwami Charles yanagaragaje impungenge ku gihugu cy’u Bushinwa, kikomeje kugaragaza inyota yo kwigarurira agace ka Arctic. Umwami yavuze ko hari “ibibazo bishya” byugarije akarere, ahamya ko Canada ifite uburenganzira busesuye bwo kwirengera ubwo bwigenge.

Mu ruzinduko rw’amasaha 23 gusa, ari narwo rwa mbere Umwami Charles agiriye muri Canada nk’umwami, yakiriwe n’imbaga y’abantu mu murwa mukuru wa Ottawa. Hirya no hino humvikanye amagambo nka “God Save The King” na “Vivre Le Roi”.

Abari kumwe n’Umwami batangaje ko yari ashimishijwe cyane n’uburyo yakiriwe, bakavuga ko urwo ruzinduko rwari uburyo bwo kongera gusubiza ku murongo umubano hagati y’umwami n’igihugu ayoboye ariko atabamo.

umwe mu bavugira ibwami yatangaje ko: “Ubu turabona neza isura y’igihe cya Carolean: ni uguhuza umuco, ubuzima bwo mu muryango, ibidukikije, hamwe n’umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza – byose bikajyanirana n’uko ubuzima bwe bwihariye bumugiraho ingaruka, cyane cyane indwara ya kanseri,”

Nubwo agifite uburwayi, Umwami Charles akomeje gukora inshingano ze, ndetse abamwegereye bemeza ko akomeza guhangana nabwo neza, agahabwa ubuvuzi kandi agasubira mu mirimo ye isanzwe.

“Afite imyaka 76, ariko ntabwo yigeze arekera aho. Arahugiye mu mirimo, twagerageje kugabanya ibikorwa bye ariko biranga. Intego ye ni ugukomeza kuba umuyobozi w’icyubahiro ku bihugu byose agenga.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *