Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nyakanga 2025, umwuka mubi wongeye gufata indi ntera hagati ya Thailand na Cambodia, nyuma y’uko abasirikare b’ibi bihugu byombi barasananye ku mupaka uherereye mu ntara ya Sa Kaeo ya Thailand. Iyi mirwano yateje impagarara mu baturage batuye hafi y’umupaka ndetse isiga isura y’umubano w’ibi bihugu ihungabanye.
Mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Thailand, bavuze ko abasirikare bayo barashe amasasu y’akabuno ku birindiro by’abasirikare ba Cambodia nyuma y’uko bamwe muri bo bambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, binjirira ku butaka bwa Thailand. Uruhande rwa Cambodia, rwo rwamaganye icyo cyemezo, ruburira Thailand guhagarika ibyo yise “ibikorwa byo guk provocer (gutera amakimbirane).”
Umuvugizi w’igisirikare cya Cambodia, General Chhum Socheat, yavuze ko abasirikare babo nta na rimwe binjiye ku butaka bwa Thailand, ndetse ko barimo gucunga umutekano ku ruhande rwabo bwite rw’umupaka. Yongeraho ko kurasa abasirikare bari ku burinzi ari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bishobora gusubiza inyuma ibiganiro by’amahoro byari biri gukorwa mu ibanga hagati y’ibihugu byombi.
Amateka y’Ubushyamirane
Thailand na Cambodia basanzwe bafite amateka y’ubushyamirane bufitanye isano n’impaka ku butaka buri hafi y’urusengero rwa Preah Vihear, ruherereye ku mupaka. Mu 2008, impaka z’ubusugire bw’uru rusengero zatumye habaho imirwano ikaze yaguyemo abasirikare benshi ndetse igatera ubwoba abaturage batuye hafi y’ako karere.
Nubwo impande zombi zakomeje kugaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo mu mahoro binyuze mu biganiro by’ubutwererane, iyi mirwano ya vuba ishobora gusubiza inyuma intambwe zari zimaze guterwa.
Imirwano ku mupaka wa Thailand na Cambodia igira ingaruka zitari nke ku mutekano w’abaturage no ku bucuruzi. Aka gace kabarizwamo ibikorwa byinshi byambukiranya imipaka, ndetse ni inzira ikoreshwa n’abacuruzi b’ibihugu byombi. Ibikorwa nk’ibi bishobora gutuma abaturage bava mu byabo, ubucuruzi buhungabana, ndetse bigatera impungenge ku mahoro arambye.
Mu gihe impande zombi zakomeje gutangazanya amagambo akakaye, abaturage bo ku mpande zombi z’umupaka bakomeje kubaho mu bwoba. Birakwiye ko habaho ubwitonzi no kwirinda izindi ntambara zishingiye ku bushyamirane bwa gisirikare, maze ubuyobozi bw’ibihugu byombi bugaha agaciro amahoro n’ubufatanye.
