Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu rirasaba ko habaho ubutabera ku bahohotewe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byabaye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Raporo yashyizwe ahagaragara n’itsinda ry’abagenzuzi ba UN ku wa Gatanu, ivuga ko kuva mu mpera za 2024, impande zose zirebwa n’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo zakoze ihohoterwa rikomeye ririmo kwica abantu mu buryo bwa hato na hato, gusambanya ku gahato mu buryo bukabije, n’ibindi byaha bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Uburazirazuba bwa Congo, buhana imbibi nu Rwanda, bumaze imyaka irenga 30 buhangayikishijwe n’imitwe yitwaje intwaro n’ibikorwa by’urugomo bikabije.
Itsinda rya M23 ryafashe intwaro mu mpera za 2021, ryigarurira ibice byinshi by’akarere, bitera intambara n’ingabo za leta ya Congo. Iyi ntambara yatumye abantu ibihumbi bapfa n’abandi barenga miliyoni zirindwi bava mu byabo, bitera n’ihungabana ry’ubuzima rusange.
Raporo nshya ya UN ni yo ya mbere ivuga ko ibi byaha byose bishobora kugera ku rwego rw’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Volker Turk, Komiseri Mukuru wa UN ushinzwe uburenganzira bwa muntu, yavuze ko ibyo raporo igaragaza “biteye ubwoba cyane,” asaba ko haba ubutabera ku bahohotewe bose.
Raporo ivuga ko ibikorwa by’ihohoterwa byakozwe n’impande zose harimo iyicwa ry’abantu, iyicarubozo, kuburirwa irengero, no gusambanya ku gahato mu buryo bukomatanyije. Ivuga ko ibi bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Raporo inagaragaza ko hari andi makuru avuga ko imitwe y’abarwanyi ishyigikiwe n’ingabo za leta, irimo n’abitwa Wazalendo, yakoze ihohoterwa rikomeye, harimo gusambanya ku gahato, kwica abasivili babigambiriye no gusahura.
Muri Kanama, indi raporo ya UN yerekanye ko hagati ya Mutarama na Gicurasi 2024, mu burasirazuba bwa DRC habonetse abantu barenga 17,000 bahohotewe mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina.
Ku itariki ya 19 Nyakanga, nyuma y’ubuhuza bwa Qatar, leta ya DRC n’inyeshyamba basinye ku masezerano y’intego, biyemeza gutangira ibiganiro bigamije amahoro mu kwezi kwa Kanama, ariko kugeza ubu ntibaragera ku mwanzuro wa nyuma.
