Umuraperi Kanye west na Kim kardashian bongeye guhura nyuma y’igihe kinini badahura kubera gatanya yabo nyuma yo kunaniranwa mu rushako rwabo
Kim kardashian n’umugabo we Kanye west bahujwe n’umukobwa wabo, north west ubwo yagiraga performance yo kwizihiza imyaka 30 ya filime yitwa the lion king byabaye mu mwaka wa 2024.

Kugeza ubu igice cy’iyi performance cyashyizwe hanze Kuri Desney+ yanagaragayemo ababyeyi b’uyu mukobwa bose baje kumushyigikira.
Muri ibi birori, ababyeyi ya north west bahagurukiye rimwe bamusanga kuri stage bajya kumutera ingabo mu bitugu nk’ababyeyi be nubwo bo bemeje ko batandukanye byeruye.
Umubano wa Kanye west na Kim kardashian watangiye mu mwaka wa 2014 uza gushyirwaho iherezo muwa 2022 mugihe nyuma y’uwo mwaka yahise yinjira mu rukundo n’uwitwa Bianca.
Nubwo aba bombi bamaze gutandukana, Kim kardashian na Kanye west ntanumwe wigeze ajya mu mubano ngo bikomere kuburyo bashyingiranwa nk’umugore n’umugabo.

kim Kardashian yongeye guhura na Kanye west
