Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ubukungu > Uruganda rwa Dangote ruri mu izambere zihenze muri Nigeria

Uruganda rwa Dangote ruri mu izambere zihenze muri Nigeria

Uruganda rw’umuherwe ku isi na Afurika w’umunya Nigeria Aliko Dangote ruri mu inganda za mbere zihenze mu gaciro ku rwego rw’igihugu muri Nigeria ibi bikaba biri mu bikomeza kumuzamurira Ubukungu dore ko akiri ku mwanya wa Mbere mu batunze agatubutse muri afurika no ku isi.

Ni uruganda rukora rukanatunganya Ibikoresho by’ubwubatsi nka Cement cyane ko rwitwa Dangote Cement Amazina ahura na Nyirarwo Ari we Dangote Ali.

Ibi byagaragajwe ku rutonde bushakashatsi bwakozwe rugaragaza inganda ni ukuvuga ibigo byabikorera n’ibya leta bifite agaciro karenze ibindi muri iki gihugu cya Nigeria bikaba biyobowe na Bank yitwa Access Bank.

Dore Urutonde rwose uko ibi bigo bikurikirana.

Access Bank ni Bank yo muri iki gihugu cya Nigeria niyo iri ku mwanya wa Mbere mi bigo bifite agaciro kanini ikaba ikurikirwa n’uru ruganda rukora Sima rwa Aliko Dangote.

Ku mwanya wa Gatatu hari iyitwa GTCO mugihe ku mwanya wa Kane ho hari Bank yitwa Zenith.

Flours Mill Nigeria nicyo kigo kiri ku mwanya wa Gatanu kikaba gikurikirwa na Bank ya izwi nka United Bank for Africa.

Bank ikomeye muri Nigeria ifite izina rya First bank of Nigeria niyo iri ku mwanya wa karindwi,ku mwanya wa munane hakaba Stanbic IBTC naho uruganda rwa Sima rwitwa BUA rukaba ku mwanya wa cyenda rukurikirwa na Glo mobile iri ku mwanya wa Cumi Ari nawo wa nyuma kuri uri rutonde rwiganjemo Ibigo by’ama Bank bigera kuri Bine.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *