Maurice Matheo ni umunyamideri w’Umunyarwanda ufite izina rikomeye mu ruganda rw’imideli. Yatangiye urugendo rwe nk’umushushanyi w’imyenda afite intego yo gushyira hanze imyambarire irambye kandi igaragaza umuco w’igihugu. Mu 2017, yashinze uruganda rwe rw’imideli rwitwa Matheo Studio, aho akora imyenda yihariye, izwiho kuba igezweho kandi ifite umwihariko.
Maurice Matheokandi mu minsi mike ishize yagiriye urugendo mu gihugu cya Côte d’Ivoire, nkuko yabisangije abamukurikira kurubuga rwa instagram yagaragaje ko yahagiriye ibihe byiza. Uyu mu nyamideri kandi yahuye na minisitiri w’umuco wo muri icyo gihugu maze abasha ku mumurikira bimwe mu bihangano bye bifite aho bihuriye n’amateka n’umuco bya Afurika.
Maurice yakomeje kugira uruhare mu guteza imbere uruganda rw’imideli, ahura n’abashushanya bo mu bihugu bitandukanye kandi afasha abashaka gutangira umwuga w’ubuhanzi bw’imideli. Yabashije gukora ibikorwa bitandukanye by’imideli birimo ibirori by’imideli byagiye biba mu Rwanda no hanze yarwo, harimo n’igiherutse kuba cyari cyahawe izina rya ” The Stage Fashion Showcase ” akaba yaratangiye kugira uruhare mu kumenyekanisha impano z’abashushanya b’abanyarwanda ku rwego rwa Afurika ndetse no ku isi yose.
Si ibyo gusa, Matheo studio kandi yifashishwa n’abahanzi ndetse n’ibyamamare bigiye bitandukanye yaba ibyo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. By’umwihariko umuhanzikazi Bwiza niwe wakunze kugaragara cyane mu gukorana n’iyi nzu y’imideri cyane ko nawe yagaragaye ku rutonde rw’abamurika imideri mu birori bitandukanye byagiye biba ndetse nawe ubwe mu birtaramo bye agaseruka agaragara neza.
Matheo, mu bikorwa bye, ashyigikira ibikorerwa mu gihugu, akora imyenda ikoresha ibikoresho bitangiza ibidukikije ndetse anaharanira ko umwuga w’imideli mu Rwanda ugira umwihariko wihariye. Uru ruganda rw’imideli rwitwa Matheo Studio rufite intego yo gushyira imbere impano n’ubuhanga mu gukora imyenda, bifasha gushimangira ishusho y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga rw’imideli.
Matheo Studio yahinduye isura y’imideli mu Rwanda, igira uruhare mu kugaragaza impano z’abashushanya imyenda bashya kandi ituma igihugu kigaragara neza ku rwego mpuzamahanga.
Leave a Reply