Urukiko rwa Gisirikare rwategetse ko abasivili barimo abanyamakuru Reagan Ndayishimiye, Ricard Ishimwe na Mucyo Antha, bafungurwa by’agateganyo.

Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo, rwategetse ko abasivile 23 n’aba Ofisiye babiri ba RCS, bakurikiranweho ibyaha byo kwakira no gutanga inyandiko utemerewe ndetse n’icy’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, barekurwa by’agateganyo.

Urukiko rwa Gisirikare kuri uyu wa kbiri tariki 26 Kanama 2025 rwategetse ko abasivili bari bamaze iminsi bafunzwe n’inzego za Gisirikari mu Rwanda,abo barimo abanyamakuru Reagan Ndayishimiye, Ricard Ishimwe, Mucyo Antha wahoze ari umunyamakuru n’umuvugizi w’abafana ba APR FC bakunze kwita Jangwani bafungurwa by’agateganyo.

Abantu bagera kuri 22 baregwa ibyaha bifitanye isano no kuba baraguriwe itike z’indege zo guherekeza Ikipe ya APR FC hakoreshejwe amafaranga ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends