Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Urukundo ruraryoshye hagati ya Diamond platnumz na Zuchu

Urukundo ruraryoshye hagati ya Diamond platnumz na Zuchu

Nyuma yo kwemeza ubukwe bwabo umuhanzi Diamond platnumz na Zuchu baryohewe n’ibihe barimo byuzuye umunezero usendereye nk’uko badahwema kubigaragariza abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Ni mu mashusho yagaragaye aba bombi bishimanye ubwo uyu mugore wa Diamond platnumz uzwi mu buhanzi nka Zuchu yasezeraga umugabo we Diamond platnumz ku kibuga cy’indege aho yari Agiye ku rugendo rugamije akazi mu bikorwa by’umuziki.

Mu bikorwa uyu muhanzi yari agiyemo ni igitaramo afite mu gihugu cy’ubwongereza aho azahurira n’abandi bahanzi barimo na Mugenzi we w’akadasohoka Juma Jux kuwa 13 Kamena 2025.

Mu bandi bazataramana na Diamond platnumz batari Juma Jux harimo Dj Skylatylaa bazakorana kuwa 13 Kamena 2025 mbere y’uko uyu muhanzi akomereza I Manchester naho Afite ikindi gitaramo kuwa 14 Kamena.

Diamond platnumz aherutse Gushyira Hanze Indirimbo Nshya yakoranye na Bien Aime wo muri Kenya nawe uri mu bafite izina rikomeye muri afurika y’iburasirazuba cyane ubwo yari akiri mu itsinda yahozemo rya Sauti sol ryakoze ibigwi muri afurika no mu bindi bice by’isi.

Iyi ndirimbo Nshya ya Diamond platnumz na Bien Aime yakiriwe neza kuko mu munsi umwe imaze igiye hanze imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 900.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *