UR(University of Rwanda) igiye gushyiraho ibyumba bishyashya by’ikoranabuhanga no guhanga udushya, mu mashami yayo yose agize ikigo.

UR Kaminuza y’u Rwanda, Yatangaje ko yamaze kubona ubushobozi, bwo kubakakubaka ibyumba byikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya kumashami yayo yose mu Gihugu cy’ U Rwanda. Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) hafunguwe icyumba cy’ikoranabuhanga no guhanga udushya (UniPod) gifasha abanyeshuri biga ibijyanye n’ikoranabuhanga gushyira mu ngiro ayo masomo.

Ni amakuru UR yemeje ku wa 18 Ugushyingo 2024, ubwo yatangizaga ku nshuro ya gatatu, icyumweru cyahariwe guhanga udushya muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr. Ndikumana Raymond, umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ushinzwe igenamigambi n’Imiyoborere. yemejeko ubu bamaze kubona ubushobozi bwo kubaka ibindi byumba by’ ikorana buhanga kandi ko ari mubizafasha abanyeshuri bakaminuza nkuru UR mubice byayo bitandukanye mugihugu cy’ u Rwanda.Ati “Mbere twari dufite ikibazo cy’amikoro ariko cyirigukemuka ubushobozi bwabonetse.Tugiye gutangira kubaka nk’ibi byumba bigezweho mu yandi mashami yacu. Hari ikizubakwa i Huye, i Nyagatare, i Rukara ndetse n’iri i Busogo tuzayizamurira urwego. Bizajyana no guteza imbere na porogaramu dukoreramo. Twahuguye abarimu n’abana bacu kugira ngo bafashe abakorera hano.

Yves Iradukunda,Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yavuze agira ati “Nk’urugero natanga ni uko mu minsi ishize Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo gutanga amasoko ya leta ku mishinga ishingiye ku guhanga udushya, ibigo bya leta bikaba byayigura binyuze mu masoko ya leta. Ni ikintu cyiza kizafasha mu guteza imbere guhanga udushya imishinga igatanga ibisubizo kubanyeshuri ndetse no kubaturage.”

Guteza imbere ikoranabuhanga biri mukimwe kingezi igihugu cyacu gikeneye, nibyiza ko ikorana buhanga ryiyongera. TJPtrends.com

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*