Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Urupfu rwa Papa Francis rwatumye imikino ya Serie A mu Butaliyani isubikwa mu rwego rwo kumwunamira

Urupfu rwa Papa Francis rwatumye imikino ya Serie A mu Butaliyani isubikwa mu rwego rwo kumwunamira

Imikino ine yari iteganyijwe kuri uyu wa Mbere w’icyiruhuko cya pasika, tariki ya 21 Mata 2025, muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Butaliyani (Serie A), yasubitswe nyuma y’inkuru y’incamugongo yatangajwe kuri uyu wa mbere y’urpfu rw Papa Francis, Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi.

Itangazo ryasohowe na Vatican ryemeje ko Papa Francis, wavukiye  mu igihugu  cya Argentineyitabye Imana afite imyaka 88 y’amavuko, azize indwara y’ubuhumekero yari amaze igihe arwaye, aho yari amze ibyumweru bitandatu arwariye mu bitaro by’i Roma. Uyu munsi papa yapfiriyeho ni Pasika ya kabiri (Easter Monday), umunsi w’ikiruhuko mu Butaliyani ndetse n’ahandi hose ku isi bizihiza pasika yewe nahano iwacu m’u Rwanda, byahise bituma Isi yose ijya mu gahinda ndetse no kunamira umuyobozi wa kiliziya gatorika ku isi hose.

Mu rwego rwo kumuha icyubahiro, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu igihugu cy’ubutaliyane bwafashe umwanzuro wo gusubika imikino yari kuba kuri uyu wa mbere wa pasika harimo:

  • Torino vs Udinese
  • Cagliari vs Fiorentina
  • Genoa vs Lazio
  • Parma vs Juventus

Iri shyirahamwe ryatangaje ko iyo mikino yasubitswe vuba bidatinze hazatangazwa igihe iyo mikino izakinirwa ni mugihe ibikorwa byose bya siporo muri icyo gihugu byabaye bihagaritswe mu rwego rwo guha icyubahiro ndetse no kunamira Papa Francis ku myaka 88.

Papa Francis yari umwe mubantu bakomeye cya mu isi bavuga rikijyana dore ko yagiye agaragara ko akunda n’umupira w’amaguru akiri muto yakundaga ikipe ya San Lorenzo yo muri Argentine, igihugu yavukiyemo. Uko yagiye akura ni ko yakomeje kugaragaza urukundo n’ubushake bwo gushyigikira siporo nk’inzira yahuriza abantu benshi hamwe bakunga ubumwe.

Amakipe menshi yo mu Butaliyani arimo AS Roma, Napoli, AC Milan, Juventus n’andi menshi yahise yandika ubutumwa bwo kwifatanya n’abatuye Isi mu kababaro, ndetse banavuga ko Papa Francis yari intangarugero mu kwemera, kwicisha bugufi n’ukwitanga.

AS Roma mu butumwa yayo yagize iti: “Twabuze umuntu wahoraga atanga icyerekezo ku Isi yose. Ukwemera kwe, kwicisha bugufi, ubutwari n’ubwitange byakoze ku mitima ya miliyoni y’abantu, bituma aba icyitegererezo cy’imyitwarire myiza muri iki gihe.”

Uru rupfu rwa papa rubaye mugihe ku isi hose aba kirisitu bari bacyiri kwizihiza umunsi mukuru wa pasika aho bazirikana ugucungurwa kwabo ko yezu kiristu yabapfiriye k’umusaraba bityo bakababarirwa ibyaha byabo. abayobozi batandukanye bakomeje kwifuriza papa iruhuko ridashira bamushimira umusanzu yatanze muguharanira ubumwe n’amahoro ku isi.

Urupfu rwa Papa Francis rwatumye imikino ya Serie A mu Butaliyani isubikwa mu rwego rwo kumwunamira

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *