Urwenya ni kimwe mu bikorwa bibarizwa mu myidagaduro biri gutera imbere bikanateza imbere abibikora haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu by’amahanga.
Mu kugereranwa kwabo hashingirwa k’ubuhanga n’ubushobozi aho byose bitangwa n’ingano y’abareba ibihangano byabo kimwe n’imibare y’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo byumwihariko izo byashyiraho ibikorwa byabo mu buryo bw’amashusho nka YouTube ku Bakora ibisetso.
Kubw’abemeza ko ubushobozi bwabo Ari ubugaragarira ku mibare y’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo ng’aba banyarwenya bane ba mbere bakurikirwa cyane mu Rwanda kuri YouTube.
Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa sava niwe uza ku isonga mu banyarwenya bakurikirwa n’abantu benshi kuri YouTube mu bo mu Rwanda aho ubu akurikirwa n’ibihumbi 917 kuri YouTube.
Benimana Ramadhan niwe munyarwenya wa kabiri aho we amaze Kubaka izina nka Bamenya akaba akurikirwa n’ibihumbi 684.
Niyonshuti yanick uzwi nka Killaman Nawe aza ku mwanya wa Kane aho Afite Shene ebyiri za YouTube acishaho ibihangano bye imwe yitwa ikaba ikurikirwa n’abantu Ibihumbi 574.
Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo niwe wa Kane aho we Shene ye ya YouTube ikurikirwa n’abantu Ibihumbi 509.
