Abasifuzi babiri mpuzamahanga bab’Anyarwanda bari muzasifura umukino karundura wa ¼ cya CAF Champion League uzahuza AL Ahly na Mamelodi Sundowns yo muri Africa y’epfo kuri uyu wa gatanu guhere ku isaha y’isakumi n’ebyiri.
Ni umukino ukomeye cyane uzahuza amakipe akomeye muri Africa ndetse afite n’ibigwi bikomeye cyane, urebeye k’umateka bafite umukino ubanza bari banganyije 0-0, umukino wo kwishyura ukazabera muri Africa y’epfo kuri sitade yitiriwe 30 june Stadium, ni umukino utegerejwe n’abantu besnhi bakurikirana umupira w’ Africa cyane kuko n’ukino uba witezweho byinshi dore ko aya makipe afite abafana benshi kandi afite n’ibigwi kuri uyu mugabane.
Abasifuzi babiri mpuzamahanga baba Nyarwanda bari mubazasifura uno mukino ,harimo nka Uwikunda Samuel akazaba ari umusifuzi wa kane naho Mukansanga Salima akazaba ari kuri VAR, n’intambwe ikomeye cyane kuri aba basifuzi babanyarwanda kuba bagiye gusifura imikino ya ¼ cya Champio League kandi n’ishema k’u Rwanda kubona abasifuzi bitazazwa ku imkino nkiyingiyi ikomeye.
N’amakipe abiri akomeye agiye guhura dore ko nka Mamelodi Sandowns ifte igikombe cya Caf Champion League cya 2026 ndetse na kimwe cya CAF Super Cup yegukanye muri 2015, kurundi ruhande AL Ahly yo n’ikipe ifatwa nk’iyambere muri Africa yose dore ko yo ifite amateka n’ibigwi bihambaye cyane ibitse ibikombe 12 bya CAF champion League ndetse na n’umunani bya Super Cup, ntayindi kipe ifite ibikombe nkibyo hano muri Africa niyo yonyine ibitse akao gahigo.
Nugutegereza tukareba ikipe izabasha kugera muri ½ cyirangiza ikaba yabasha no kwegukana igikombe, kurundi ruhande nukureba uko aba basifuza babanyarwanda bazitwara kuri uno mukino.

Mukansanga Salima azaba ari kuri VAR

Uwikunda Samuel azaba ari umusifuzi wa kane