Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Vestine yahakanye ibyo kubana n’umugabo we murugo akomoza kuby’inda bamushinja

Vestine yahakanye ibyo kubana n’umugabo we murugo akomoza kuby’inda bamushinja

Umuramyi Vestine Ishimwe uririmba mu itsinda rizwi nka Vestine na Dorcas yanyomoje ibyo kubana n’umugabo we baherutse gusezerana mu murenge ahakana ibyo gusezerana atwite byavuzwe nyuma y’ubukwe bwe.

Muri Mutarama 2025, nibwo hatangajwe amakuru y’ubukwe bwa Ishimwe Vestine wasezeranye n’umusore wo muri Burkina Faso basezeranye mu murenge ndetse mu itangazamakuru hagiye havugwa byinshi kuri ubu bukwe bw’uyu muramyi birimo gushaka umugabo bya hutihuti kubera ko ngo atwite ndetse no kubana n’umugabo we igitaraganya.

Nubwo byavuzwe uko, Uyu mukobwa uri mu bafite igikundiro mu baramyi u Rwanda rufite aherutse gutangaza ukuri ku ibyavuzwe byose abihakana ndetse agira icyo asaba abantu bagiye bumva n’abavuze ibyo kuri we.

Mu kiganiro Ishimwe Vestine na mugenzi we baherutse gukorera kuri televiziyo y’igihugu y’u Rwanda, Ubwo baganiraga n’umuyobozi w’iki kiganiro cyitwa Versus Lucky Nzeyimana, Vestine yahakanye ibyo byose yagiye ashinjwa.

Mu magambo ye, Ishimwe Vestine yagize ati ” Ndacyari murugo ntabwo ndashaka, ndi umwana w’umuntu ariko ikirenze ibyo ndasenga, rero Icya mbere navuga nuko ntarashaka ngo mbane n’umugabo ndacyaba iwacu nzabana n’umugabo twasoje byose imana yarabihaye umugisha.

Vestine yakomeje agira ati “Icyakozwe Ni Umurenge wonyine ibindi ntibiraba kuburyo najya kubana n’umugabo, twakoze Umurenge njya murugo nawe yigira murugo iwabo mukazi ke.

Ishimwe Vestine yasezeranye n’umunya Burkina Faso Idrissa mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka ndetse avuze ibi nyuma y’abantu bagiye bibaza ku bijyanye n’umwuga we ndetse no kuramya bagirira impungenge ku rugendo rushya nyuma yo kubona umugabo.

Itsinda ry’aba bakobwa babiri ryatangiye kumenyekana mu myaka ine ishize ubwo bashyiraga ahagaragara indirimbo zirimo Simpagarara,Ibuye n’izindi zagiye zinakundwa cyane kugeza ubu bakaba bafite indirimbo nshya bise Yebo imaze iminsi itatu ishyizwe hanze.

Vestine na Dorcas bashyize hanze Indirimbo Nshya

Vestine yahakanye ibyo kubanca n’umugabo we murugo rumwe

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *