Rutahizamu wumunya-Suède Viktor Gyökeres’ yamaze kubwira andi makipe yose yamwifuzaga ko agomba kugenza gake kuko ngo we ashaka kwerekeza mu ikipe ya Arsenal yewe ngo n’ibiganiro bigeze kure cyane n’igihe agomba gusinya muri iyi kipe cyamaze kumviaknywa ku mpande zombi.
Nkuko umunyamakuru Fabrizio Romano abitangaza ngo k’umunsi w’ejo uyu musore Viktor Gyökeres’ yagiranye ikiganiro kuri telefone n’umutoza wa Arsenal Mikel Arteta bemeranya ko uyu musore agomba gusinyira ikipe ya Arsenal imyaka 5 yose n’ukuvuga agomba gusinya amasezerano azamugeza muri 2030, Viktor Gyökeres’ nawe yarabyemeye yemera ko ntakibazo agomba gusinya, ndetse yemera no kugabanya umushahara yasabaga wa €2M ukuba yawugabanya ukajya hasi yayo mafaranga, gusa Prezida wa Sporting we ntacyo aravuga kuri icyi cyemezo uyu musore yafashe.
Impande zombi hagati y’umukinnyi n’ikipe bamaze kumvikana kubisabwa byose, igisigaye ikipe ya Arsenal igomba kubanza kumvikana n’ikipe ya Sporting CP kuko uno musore n’ubwo yamaze kubabwira ko umwaka utaha atazongera kubakinira uko byagenda kose aracyafitiye ino kipe amasezerano, bivuze ko Arsenal igisigaye arukumvikana n’ikipe o muri Portugal.
Ikipe ya Sporting CP bwambere yatangiye yaka miliyoni €100 bigendanda n’ibyari bikubiye mu masezerano ye, gusa nyuma uyu mukinnyi yaje kwicarana n’ikipe bagabanya igiciro yazagurwa bigendanye n’amasezerano ariko atari yarashyize muri Contract, ubungu Arsenal niramuka ishaka gusinnyisha uyu musore igmba kwishyura miliyoni ziri hagati ya €65 na €70 kugira ngo abe yava muri iyi kipe.
Viktor Gyökeres’ n’umwe mu basore bigaragaje cyane umwaka ushize aho yabashije gutsinda ibitego 54 mu mwaka umwe w’imikino, yageze muri Sporting muri 2023 aho yabashije gitsindira iyi kipe ibitego 25 muri sezo ye ya mbere.
Arsenal yaba ibonye umukinnyi mwiza dore ko abakunzi bayo bari bamaze igihe kinini bategereje kuzagurirwa rutahizamu ahanini banavugaga kua badatwara ibikombe aruko nta rutahizamu wo kurwego rwo hejuru bafite.
K’umunsi w’ejo iyi kipe yasinnyshije Martin Zubimendi imukuye muri Real Sociedad.

Viktor Gyökeres’ yamaze kwemera kugabanya umushahara kugira ngo asinyire ikipe ya Arsenal
