Ikipe ya VillaReal yo muri Espagne kuri uyu wa kane yatangaje umunye-Ghana Thomas Partey nk’umukinnyi wayo mushya aho yashyize umukono kumasezerano y’imyaka ibiri ari umukinnyi wayo.
Thomas Partey uherutse gutanduka n’ikipe ya Arsenal kubebera kunanirwa kumvikana kubijyanye no konjyera amasezerano kuko uyu musore yasabaga Arsenal kumuha amasezerano y’imyaka ine ndetse bakamuzamurira umushahara, Arsenal nayo yavuze ko idashobora kumuzamurira umushara agomba kugumana amafaranga asanzwe ahembwa, gusa byaje kuranjyira bahisemo gutandukana.
Thomas Partey w’imyaka 32 n’umwe mubakinnyi beza baba Ny’Africa bakina hagati mu kibuga bugarira beza kugeza ubungubu, nyuma yo gutekereza ko yashobora kwerekeza muri soudi Aarbia ariko byaje kurangira asinyiye ikipe ya VillaReal yo muri Espagne amasezerano y’imyaka ibiri yose ari umukinnyi wayo mushya.

