Kapiteni wa Liverpool Virgil van Dijk yongereye amasezerano muri iyi kipe azamugeza muri 2027 nukuvuga imyaka ibiri, nyuma y’imyaka irindwi yaramaze muri Liverpool dore ko yahageze muri 2018 avuye muri Southampton, yongeye amasezerano nyuma y’uko mu iminsi yashize Muhamed Salah nawe yari yongereye amasezerano.
Ibi byaba ku igicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 17 mata 2025 aho mumashusho bashyize hanze yagaragazaga uyu musore yishimiye kuguma muri Liverpool avuga ko afitanye igihango gikomeye n’iy’ikipe ndetse abakunzi bayo bamutera umurava wo kuba yaguma Anfield, yagiye atangaza ibintu byishi bigeye bitanduka aho yagize ati:
“Ndi umunyamugisha kandi ni ishema gukinira Liverpool. Aha ni ahantu njye n’umuryango wanjye dukwiriye kuba turi. Nkunda umujyi, nkunda ikipe nkunda abafana, nkunda abakinnyi bagenzi banjye, nkunda buri kimwe cyose gikikije Liverpool.”
Yakomeje avuga ko abantu baho batuma yiyumva nkaho ari murugo mbese ari kavukire yagize ati:
“Abantu bayo batuma numva ndi kavukire hano i Liverpool. Iyo wageze kuri ibi bigwi byose ukabona icyo bivuze ku bantu baho n’abandi bakunda Liverpool ku Isi, wumva wakomeza ugakora ibirenze kurushaho. Byose ni ukubera Liverpool.”
Uyu myugariro uru mubakomeye ku isi kugeza ubu amaze imyaka irindwi akinira Liverpool aho yagiye yerekana ko afite ubushobozi buhambaye mu kurinda izamu ndetse no gutsinda ibitego by’umutwe kugeza aho anabera kapiteni iy’ikipe nayo iri muzikomeye.
Kuva yagera muri ino kipe muri 2018 amaze kuyikira imikino 314, yayitsindiye ibitego 27 ndetse ayifasha no kwigukana ibikombe bigeye bitandukanye harimo UEFA Champio League,FIFA World Cup,FA Cup, N’IBINDI BIBI BYA League Cup.
Ni umwe mubasore bagiye baheka Liverpol mubihe bitandukanye dore ko no muri uno mwaka bafite amahirwe menshi yo kwegukana champion y’ubwongereza.

Virgil van Dijk yongereye amasezerano muri Liverpool azamugeza muri 2027

Virgil van Dijk yafashije Liverpool kweguka UEFA Champion League

Virgil van Dijk n’umwe muri bamyugariro beza isi ifite kugeza ubungubu
